Binyuze muri BDF hari amahirwe ku rubyiruko rwize imyuga

Urubyiruko rufite inyemezabumenyi za WDA ngo rufite amahirwe yo gufashwa na BDF ruhabwa inkunga ingana na ½ ku nguzanyo y’ibikoresho.

Ibi bikoresho rwahabwaho inkunga ya ½ ku nguzanyo y’agaciro kabyo byose, ni ibyo rwagura bijyanye n’imyuga bize kugira ngo batangire kuyishyira mu bikorwa ngo biteze imbere.

Amahirwe urubyiruko rwize imyuga rufite yasobanuwe mu nama ya Access to Finance
Amahirwe urubyiruko rwize imyuga rufite yasobanuwe mu nama ya Access to Finance

Bikaba byaratangajwe n’umukozi wa BDF mu karere ka Nyabihu Sibomana Alfred uvuga ko iyi gahunda yagiyeho hagamijwe gufasha urubyiruko kurushaho kwihangira imirimo rubyaza umusaruro ibyo rwize.

Yarabitangaje kuri uyu wa 28 Ukwakira 2015,mu nama ya access to finance yabereye i Nyabihu. Yagize ati “Mu turere 30 twose, buri karere hagiye hatoranywa SACCO ebyiri. Hari ibyo bagendeyeho.

Muri Nyabihu batoye Rambura na Shyira. Ariko bitavuze ko n’abandi bo mu yindi mirenge batajyayo.

Ni ukugenda ugafunguzamo konti gusa ahasigaye ukagaragaza inyemezabumenyi yawe(certificate).”

Akomeza avuga ko uwize imyuga (w’urubyiruko) mu bigo bya WDA hari ibyo asabwa.

Agira ati “umuntu umwe yemerewe kugurirwa ibikoresho by’ibihumbi 500,waba warize gusudira,kudoda,kogosha cyangwa se kubaza.

Iyo bibaye byiza ni abishyira hamwe ntabwo turenza miliyoni 5.Bakishyura kimwe cya kabiri ikindi kimwe cya kabiri BDF ikakibishyirira”

Yongeraho ati “Twagiranye amasezerano n’izo SACCO n’abayobozi bazo “managers” barahuguwe barabizi.

Ukuntu bizajya bigenda uwize imyuga azajya afunguza konti,b narangiza azane Facture Proforma eshatu z’ahantu yagura ibyo bikoresho bitewe n’ibyo yize, muri hahandi dutoranyemo hamwe.”

Sibomana avuga ko ahatoranijwe ari ho bagenda bakagurira ushaka gutangira gukora imyuga ibikoresho bijyanye n’ibyo yize.Yongeraho ko ubiguriwe nta mafaranga afata mu ntoki ahubwo ahabwa ibyo bikoresho.

Konti yafunguje ngo izajya imufasha kwishyura ya nguzanyo yahawe kuko azajya yishyura ½ ikindi BDF ikacyishyura.

BDF kikaba ari ikigo cyashyizweho na Leta y’u Rwanda ifatanyije na Banki itsura amajyambere BRD kugira ngo gifashe ba rwiyemezamirimo kubishingira mu bigo by’imari.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabasaba komwatugeraho ngororero turayikeneye iyonguzanyo

Felix yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka