Tricia yavuze imyato Tom Close ku isabukuru ye

Tricia Niyoncuti, umugore wa Tom Close aramuvuga imyato ku isabukuru ye y’amavuko akanashimira Imana yamumuhaye ayisaba no kumurinda.

Abinyujije kuri Instagram ye, Tricia yifurije umugabo we isabukuru nziza y’amavuko agira ati “Isabukuru nziza Mahoro yanjye, uri uw’agaciro kanini ku buzima bwacu.”

Tom Close n'umuryango we.
Tom Close n’umuryango we.

Yanaboneyeho umwanya wo gushimira Imana yamurize agira ati “Imana yarakoze kuba ikikurinze kugeza ubu. Nikomeze ibane nawe uzageze no k’ubuvivi maze nanjye n’abazava munda yacu izaduhe kuramba kugira ngo duhorane nawe. Nifuza kuzahora nkubwira ko ngukunda kugeza ku myaka 100 yawe.”

Yakomeje anamusaba gukomera ku Mana kuko uyifite ntacyo ayiburana, ati “Komeza ukomere ku Mana Mutware mwiza nizeye neza ko ari ntacyo tuzabura mu gihe tuyifite. Ndagukunda bihebuje. Isabukuru nziza Mahoro yanjye!”

Muyombo Thomas wamenyekanye nka Tom Close, yavutse tariki 28 Ukwakira 1986 kuri ubu ni umugabo wubatse afite n’umwana umwe w’umukobwa.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

n kul kbsa

michel yanditse ku itariki ya: 30-11-2015  →  Musubize

Tom Close tukwifurije isabukuru nziza y’amavuko; Nyagasani akomeze akurinde n’Urugo rwawe!!!

Jovinette (Butare) yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka