Nyuma yo kurangiza kaminuza ngo agiye kurengera abanyamuziki

Umuhanzi MC Fab nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko ngo agiye kurengera abanyamuziki bagenzi be.

MC Fab yari yarahagaritse umuziki ngo abanze asoze amasomo ye ya kaminuza yigiraga mu Ishuri Rikuru rya INILAK. Igitabo yanditse asoza amasomo ya kaminuza kigaruka ku busesenguzi bw’itegeko rigenga imikoreshereze y’umutungo kamere mu by’ubwenge.

MC Fab wambaye ikoti hamwe n'umuvandimwe we nyumo yo gusobanura (defense) igitabo cye.
MC Fab wambaye ikoti hamwe n’umuvandimwe we nyumo yo gusobanura (defense) igitabo cye.

Uwo muhanzi avuga ko ibyavuye mu bushakashatsi yakoze ubwo yandikaga icyo gitabo byatumye abona ko akwiye gutanga umusanzu we kugira ngo abahanzi nyarwanda batangire kubona inyungu zikomoka ku ndirimbo zabo.

Ibyo ngo azabikora ashinga ikigo kizakorana n’abahanzi babyifuza kikajya kibahuza n’amazu acuruza ibihangano byabo, mu gihe hari ubikoresheje mu buryo bunyuranye n’amategeko agakurikiranwa.

Uwo mushinga we, ngo washimwe na bamwe mu banyamategeko bazwi mu Rwanda banamwemerera inkunga yawo.

Ati "Umushinga wanjye Alain Mukuralinda yarawubonye arawukunda ni umwe mu banyemereye inkunga."

Biteganyijwe ko icyo kigo MC Fab ashaka gutangiza kizatangira gukora mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Yari amaze iminsi atagaragara mu ruhando rwa muzika, akavuga ko yari yabaye ahagaritse umuziki kugira ngo abanze asoze amasomo ye.

MC Fab yatangiriye muzika mu itsinda ryitwaga Hotside ryari ririmo abahanzi batandukanye barimo Rafiki, Clovis, Kamishi na Prince Kid, ariko riza gusenyuka buri wese atangira gukora ukwe.

Nubwo afite akandi kazi akora mu buzima busanzwe, MC Fab ngo agiye no gusubukura ibikorwa bye bya muzika.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

wao good fab we are waiting for u

tuyisabe yanditse ku itariki ya: 2-11-2015  →  Musubize

congras Fab. and success in ur project

vivi yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka