Mme Jeannette Kagame mu basaba isi gutangira ubuntu

Abitabiriye inama Nyafurika y’Abagiraneza yaberaga i Kigali, barimo Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, barasaba isi kugira ubuntu.

Inama yiswe African Philanthropy Forum yo kungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo abakene muri Afurika babone ubufasha, yari imaze iminsi ibiri kuva kuri uyu wa mbere tariki 26 kugeza 27 Ukwakira 2015.

Mme Jeannette Kagame ari mu bafite icyifuzo ko abatuye isi bagarura ubuntu muri bo.
Mme Jeannette Kagame ari mu bafite icyifuzo ko abatuye isi bagarura ubuntu muri bo.

Mme Jeannette Kagame wari mu batanze ibiganiro, yavuze ko ubusanzwe kwitwa umugira neza bisobanura gutanga ku buntu, ariko mu ijambo rye hari aho yumvikanisha ko abantu bamwe batanga bafite inyungu zindi zitigaragaza.

Yagize ati "Dukeneye ubufatanyabikorwa nyabwo mu rwego rwo gucika ku gutega amaboko no kumenya neza niba ubufasha bwahawe ababukeneye.”

Yavuze kandi ko kubera ubuntu bw’abanyafurika, ari yo mpamvu ngo bitabira gutanga gahato.

Mme Jeannette Kagame yatumiwe muri iyi nama mpuzamahanga y’abafasha abatishoboye muri Afurika, nk’Umunyarwandakazi ushimwa n’amahanga kubera ibikorwa byo kwita ku batishoboye b’ingeri zinyuranye.

Mme Jeannette Kagame n'Umwamikazi wa Buganda mu nama y'abagiraneza b'Abanyafurika (APF).
Mme Jeannette Kagame n’Umwamikazi wa Buganda mu nama y’abagiraneza b’Abanyafurika (APF).

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mme Jeannette Kagame yashinze umuryango witwaga PACFA wo kurwanya icyorezo cya SIDA, waje kubyara Imbuto Foundation.

Impfubyi n’abapfakazi bakuwe mu bukene no mu bwigunge, ibihumbi by’abana b’abakobwa ahanini batishoboye biga cyangwa barangije amashuri, babikesha Imbuto Foundation, nk’uko inama ya African Philanthropy yabimushimiye.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abagiraneza ku isi, Mme Jane Wales, yavuze ko ubusumbane mu mibereho y’abantu ku isi burimo guterwa no kubura ubumuntu kw’abantu.

Abari bayoboye ikiganiro kigira kiti "Ahazaza dutegura: Igisekuru cy'ejo giharanira impinduka muri Sosiyete Nyafurika. Uhereye ibumoso Uzodinma Iweala, Umwanditse Mukuru w'Ikinyamakuru "Ventures Africa" ari na we wari uyoboye ikiganiro, Patrick Ngowi, Umuyobozi wa Fondation "Light for Life" ari na we washinze "Helvetic Group", Elizabeth Tanya Masiyiwa, Umujyanama mu Kigo giteza imnere impano (talents) "Higherlife Foundation" na Sangu Delle, Umuyobozi wa "GoldenPalm Investments".
Abari bayoboye ikiganiro kigira kiti "Ahazaza dutegura: Igisekuru cy’ejo giharanira impinduka muri Sosiyete Nyafurika. Uhereye ibumoso Uzodinma Iweala, Umwanditse Mukuru w’Ikinyamakuru "Ventures Africa" ari na we wari uyoboye ikiganiro, Patrick Ngowi, Umuyobozi wa Fondation "Light for Life" ari na we washinze "Helvetic Group", Elizabeth Tanya Masiyiwa, Umujyanama mu Kigo giteza imnere impano (talents) "Higherlife Foundation" na Sangu Delle, Umuyobozi wa "GoldenPalm Investments".

Ati “Kubura ubumuntu biraterwa n’imyumvire y’abantu batumva akamaro ko gutanga, ndetse n’uhawe ntiyumva ko nawe agomba gutanga.”

Abagiraneza bavuze ko mu bikorwa byabo byo gufasha abatishoboye, bazajya bafata igihe kinini cy’ubukangurambaga bwo kubwira isi ko buri wese afite inshingano yo kwita ku bandi.

Andi mafoto

Mme Jeannette Kagame aganiriza abitabiriye iyi nama.
Mme Jeannette Kagame aganiriza abitabiriye iyi nama.
Mme Jeannette Kagame n'abagiraneza b'Afurika bafuza ko isi yose yarangwa no kugira ubuntu.
Mme Jeannette Kagame n’abagiraneza b’Afurika bafuza ko isi yose yarangwa no kugira ubuntu.
Umuyobozi Wungirije w'Imbuto Foundation, Diyana Gitera, asobanura uruhare rw'uyu muryango mu kuzamura imibereho y'abakobwa n'abagore.
Umuyobozi Wungirije w’Imbuto Foundation, Diyana Gitera, asobanura uruhare rw’uyu muryango mu kuzamura imibereho y’abakobwa n’abagore.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Ndashaka gusubiza Elias- kwigira ntabwo bitandukanye cyane nibi bya philanthropy.
Philanthropy nziza ni yo itangiza urugendo rwo kwigira- its the theory of teaching you how to fish and not give you fish.
soma neza :)

Samantha yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Ineza y’Imana izamwomeho iteka ryose.

Dunia yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Abantu ntibagomba gukira bose ariko byibura ntihabeho uwaburaye ,uwaraye hanze, cg uwambaye ubusa...First Lady yafashije abantu benshi nuwo gushimwa.

Mico yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

abantu bagomba gusumbana kuko ntibyashoboka ko abantu bose bakira bajya bafasha bande se? niba nkuko mubivuga harimo umugisha....oya babareke kuko batabayeho byatuma isi irangira.

Makuza yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

kuri iyi si hatuye abakire cyaneeee ndetse na abakene cyaneee, abifite nibagire umutima wa kimuntu rwose dufashe ababaye. turashima ibikorwa bya jeannette kagame uburyo yitangira ababaye

uwingabire yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Ubundi gufasha abakene ntago byoroshye bisaba kugira uwo mutima, umuntu wese ugira icyo yinjiza atitaye kureba kubandi bamurushije byinshi agafata 0,2% kubyo yinjije, bigakorwa nabenshi ntamukene twazongera kubona kw’isi

Christian yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

dutange tutitangiriye itama dufashe bene wacu bababaye batuye kuri iyi si

pacifique yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

abatuye isi nimuze dufashanye burya hari abababaye kurusha abandi

ufitinema yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

kugira neza nibyiza, iyo umuntu agira neza niyo abantu batabona ibyo abakorera Imana yo iba yamaze kubyandika, gufasha abakene byo rero ikabyandika vuba cyane.

kuza yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Kwigira ni byiza ku bantu babishoboye, ariko ni na byiza gufasha abantu batishoboye kugirango nabo bashyika ahantu heza.

Melissa yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Ubuntu ni indangagaciro nziza iranga abanyarwanda nkuko Nyakubahwa First Lady yabivuze. Dukomeze tuyiyubakemo tuyubake no mu bana bacu maze nk’igihugu dutere imbere tudasigana

muliza yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Kigali Today murakoze kutugezaho aya makuru mezza, @Alias twatojwe kwigira nibyo kandi ntibisimbuwe no kugira ubuntu ahubwo biruzuzanya. Ntiwirengagize ko tudahwanije intambwe, kandi ibi bituma muri kwa kwigira hari ibyo nsingira utarabigeraho cyangwa ibyo usingira njye ntarabigeraho, niyo mpamvu njye nawe dukwiye kugira ubuntu butuma dufashanya kuzamuka tunakomeza guharanira ko ya ntambwe izagera aho ikareshya.

Tine yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka