Nyabihu: Giciye n’indi migezi nta wemerewe kuyicukuramo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko uzafatwa yangiza cyangwa acukura mu mugezi wa Giciye azabihanirwa kuko byangiza amazi yawo bigateza isuri.

Umukozi wa REMA muri Nyabihu Habimana Djumaine avuga ko kimwe mu bibazo bihaboneka ku bijyanye no kurengera ibidukikije ari imwe mu migezi itabungabunzwe neza.

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro,isuri n'inkengero za Giciye bidacunzwe neza amazi yakwangiza byinshi
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,isuri n’inkengero za Giciye bidacunzwe neza amazi yakwangiza byinshi

Agira ati “Muri aka karere njye nakunze kugenda ku migezi. Iranduye cyane bigaragaza isuri. Bivuze ko ibyogogo by’iyo migezi biba bitabungabunzweho neza isuri. Nkaba numva nko ku nkengero z’imigezi cyane nka Giciye hagateweho ibiti aho bitaraterwa.”

Si umukozi wa REMA ubona iki kibazo gusa kuko hari n’impungenge z’uko kutabungabungwa k’uyu mugezi byakurura ingaruka zitandukanye no ku bikorwaremezo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’imari Mukaminani Angela, akaba avuga ko uyu mugezi ufite akamaro gakomeye bitewe n’uko uriho urugomero rwa Giciye ya mbere rutanga Megawat 4 z’umuriro w’amashanyarazi.

Kwangirika kwa Giciye byakwangiza ibikorwaremezo
Kwangirika kwa Giciye byakwangiza ibikorwaremezo

Ngo harimo no kubakwaho urugomero rwa Giciye ya 2 rwenda kuzura narwo rushobora gutanga Megawat 4.

Nyuma ngo hakazanubakwaho n’urugomero rwa Giciye ya 3 narwo rushobora kuzatanga Megawat 8. Izi ngomero zose zizafasha mu gutanga umuriro hirya no hino mu gihugu.

Mu rwego rwo kubungabunga Giciye n’indi migezi, Angela avuga ko muri uyu mwaka hakozwe inama n’abo bireba bose hafatwa ingamba z’uko nta bucukuzi bwemewe mu migezi iyo ari yo yose n’uwa Giciye urimo.

Zimwe mu mashini zishobora kwangirika mu gihe zaba zinjiwemo n'amazi
Zimwe mu mashini zishobora kwangirika mu gihe zaba zinjiwemo n’amazi

Yongeyeho ko n’abayobozi b’Imidugudu icamo imigezi yisuka muri Giciye basabwe kujya bacunga abayangiza aho ica hose kugira ngo uzafatwa azabihanirwe.

Agira ati “Tuzamanuka turebe niba ibyo twemeranyijwe barabyubahirije. Uzafatwa acukura muri uwo mugezi n’indi azahanwa nk’abandi bose bangiza ibidukikije ,itegeko rirahari ni uko baba baryirengagije”.

Bikaba biteganyijwe ko Giciye igiye guterwaho ibiti kuri km 10 ku nkengero zayo mu kuyibungabunga nk’uko Munyampamira Ildephonse ushinzwe amashyamba abivuga. Giciye ikora ku mirenge ya Muringa, Jomba, Rurembo, Shyira na Rugera.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka