Guhunika imyaka bibahesha inguzanyo

Ikigo cy’Imihahirane cyo muri Afrika y’Uburasirazuba, EAX, gikangurira abahinzi guhunika umusaruro wabo mu bigega byacyo kikaborohereza kubona inguzanyo.

Iki kigo gikorana n’amakoperative ahinga ibinyampeke n’ibinyamisogwe, ku mwero bakajyana umusaruro wabo muri bigega byacyo, bakaba babona inguzanyo ngo nta yindi ngwate.

Ngoga akangurira abahinzi guhunika umusaruro bakirinda abamamyi.
Ngoga akangurira abahinzi guhunika umusaruro bakirinda abamamyi.

Ushinzwe iterambere ry’ubuhahirane muri EAX, Ngoga Olivier, avuga ko iki kigo kibika umusaruro w’abaturage mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko babanza kuwupima ubuziranenge.

Ngoga ati "Dufite ubuhunikiro bwa kijyambere hirya no hino mu gihugu, tubabikira umusaruro bakazagurisha babishatse, bityo abamamyi ntibabunameho, na bo bakatwishyura 1.25% kubera servisi".

Aya mafaranga ya serivisi ngo akaba atangwa hatitawe ku ngano y’igihe imyaka y’umuhinzi imanze mu bigega bya EAX.

Mukamupenzi Jeannette uyobora koperative COAMSIRU yo mu Karere ka Nyagatare, yishimira ubu buryo bwo guhunika.

Agira ati "Ku mwero ushize twajyanye mu bigega bya EAX toni 65 z’ibishyimbo, na yo idufasha kubona inguzanyo ya miliyoni 16 m’ Urwego Opportunity Bank kugira ngo dukomeze imirimo".

Mukamupenzi akomeza avuga ko buriya buryo butuma nta munyamuryango wa koperative wakongera gutekereza kotsa imyaka kuko ngo ku nguzanyo bafashe baha buri munyamuryango amafaranga yo kwikenura.

Abahinzi bizeye impinduka mu mikorere yabo.
Abahinzi bizeye impinduka mu mikorere yabo.

Hategekimana Jean Baptiste, wo mu Karere ka Rusizi, avuga ko ubu buryo bwa EAX buzabafasha kwizigama, dore ko ubusanzwe ngo bagurishaga imyaka huti huti kubera ubukene.

Agira ati "Nta mumamyi uzongera kuduhenda kubera ibibazo by’amafaranga kuko EAX idufasha kubona 70% by’umusaruro baba baduhunikiye binyuze mu mabanki."

Hategekimana uhinga ibigori, yongeraho ko ku mwero abamamyi batajya babarengereza amafaranga 100 ku kilo, kandi hacamo amezi atatu akikuba kabiri.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Tony Nsanganira, avuga ko ku bufatanye na ba rwiyemezamirimo, Leta irimo gushyira imbaraga mu guhunika umusaruro ndetse no kuwutunganya.

Yongeraho ko ibi bizatuma hakemuka ikibazo cy’umusaruro ugitakara kugeza ubu, ubarirwa hagati ya 10 na 15%.

EAX imaze imyaka hafi ibiri ikorera mu Rwanda. Ikorana n’amakoperative agera ku 120, ariko ngo imiryango iracyakinguye ku bifuza kuyigana.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka