Bamaze imyaka itanu barambuwe na rwiyemezamirimo wabakoreshaga

Abaturage 81 bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi baravuga ko bamaze imyaka itanu barambuwe miliyoni enye n’uwabakoreshaga.

Abo baturage bavuga ko uwo rwiyemezamirimo witwa Kayabo Charles yabakoresheje mu kubaka ishuri ry’imyuga rya VTC rya Nkombo, ariko kugeza ubu bategereje ko abishyura baraheba.

Aba baturage bari bari kugaragariza Umuyobozi w'akarere akababaro batewe na rwiyemezamirimo wabambuye.
Aba baturage bari bari kugaragariza Umuyobozi w’akarere akababaro batewe na rwiyemezamirimo wabambuye.

Bazimaziki Desire ni umwe mu baturage bambuwe avuga ko ikibazo cyabo bakigejeje k’ubuyobozi w’akarere, ariko ntibwagira icyo bubamarira none imyaka ibaye myinshi amaso yaraheze mu kirere.

Yagize ati “Uwo rwiyemezamirimo yaradukoresheje none imyaka itanu irashize atwambuye miriyoni enye n’ibihumbi Magana arindwi na mirongo inani nakimwe ubu imyenda itumereye nabi twabuze uko tubyifatamo.”

Kubwimana Delphine avuga ko yambuwe ibihumbi 10, bituma ahomba byinshi birimo kuba yarataye umwanya we azi ko ahembwa ariko bikarangira rwiyemeza mirimo abacitse, icyo kibazo ngo ntaho batakigejeje mu buyobozi ariko ngo cyanze gukemuka.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Nsigaye Emmanuel avuga bari gukurikirana icyo kibazo.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel avuga bari gukurikirana icyo kibazo.

Akomeza avuga ko atazi impamvu uwo rwiyemezamirimo adakurikiranywa n’ubuyobozi kandi yirirwa yidegembya mu karere ka Huye ni mugihe bagenzi be bavuga ko yari ashyigikiwe n’ubuyobozi bw’akarere bagasaba kurenganurwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa nkombo Sebagabo Victory, yemeza ko uwo rwiyemezamirimo yakoreshaga abo baturage mu isoko yari yaratsindiye rya Rwanda Aid, nyuma yaho aza kuryamburwa ariko agenda atishyuye abaturage yakoresheje.

Akomeza avuga ko icyo kibazo cyakomeje kudindira kubera impinduka zabaye mu buyobozi bw’akarere ka Rusizi bituma gisubira inyuma.

Ati “Icyo kibazo twaragikurikiranye uretse ko habaye impinduka mu buyobozi gisubira inyuma ariko twasabye ubuyobozi bw’inzego z’uturere twa huye na Rusizi gufatanya bagashaka rwiyemeza mirimo mu karere ka Huye akishyura abaturage.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel avuga ko bagiye gukurikirana icyo kibazo abaturage bakarenganurwa.

Ati “Tugiye kubisuzuma mu buryo bwimbitse kuburyo abaturage bagomba kurenganurwa ,ntampamvu rwiyemezamirimo yavuga ngo yarangije imirimo arigendera.”

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko koko nk’uyu rwiyemeza mirimo ugenda akamara imyaka itanu atishyuye abo yakoresheje nawe azitwaza ko batari bamwishyura imyaka itanu ikaba irashize!!!!!

Kaneza yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

abo nibarukurikira izindi nyine, abo nibabandi bategereza ngo umukuru w’igihugu azaza muri zangendo agira zo gusura abaturage, bakwiye kwisubiraho, barahali nubwo arbo bake.

Muhire yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

ariko se kuki abantu nkaba barengana kugeza igihe kingana gitya, ntabuyobozi bubayo? ubuyobozi bubereyeho gufasha abaturage ariko ukumva ngo umuntu yararenganye ukagirango hari ahakwiye kuba abarengana.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka