Yahekeshejwe ingurube yibye, abaturage bitakana ubuyobozi
Murindahabi Vianney, umusore uri mu kigero cy’imyaka 19, yafatanywe ingurube, bivugwa ko yibye barayimuhekesha, abaturage batangaza ko yabajujubije ubuyobozi bukarebera.
Murindahabi yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Ukwakira, mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke.
Yafatanywe ingurube yacitse ukuguru kumwe abaturage bakemeza ko yari yamaze kukotsa, ndetse ko ngo amaze gufatwa kenshi nyamara hashira iminsi mike akagaruka akongera akabayogoza.
Murindahabi Vianney, bakunze kwita Sandra, yari ahekeshejwe ingurube yaciwe ukuguru kumwe, ashungerewe n’abaturage benshi, ndetse n’ababyeyi be bahari, bose bahuriza ku kuvuga ko yabajujubije abiba, dore ko ngo uretse iyo ngurube yari yanatoboye inzu akiba bimwe mu byari biyirimo birimo na terefoni.
Umwe mu baturage bari bahari yagize ati “Uyu musore yaratujujubije yiba buri munsi agafatwa akajyanwa gufungwa ariko mu minsi mike aba agarutse. Turasaba ubuyobozi ko bwamufunga agahabwa ibihano bikwiye”.
Ushinjwa ubujura, Murindahabi, yemera icyaha akavuga ko yashutswe n’inshuti ye, ndetse bigatizwa umurindi n’uko yari yasinze.
Agira ati “Nsanzwe niba ariko nabitewe n’uko nasinze ndetse na mugenzi wanjye yanshutse (ntamuvuga izina), ni ubwa mbere niba amatungo rwose nkwiye kubabarirwa”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jerome, avuga ko uyu musore yagiye afatwa akigishwa akarekurwa hagishakishwa ibimenyetso bikwiye, ariko ko kuri iyi nshuro azashyikirizwa ubutabera bukamukurikirana.
Agira ati “Yari asanzwe ari umujura agafatwa akigishwa akarekurwa hagishakishwa ibimenyetso no kureba ko yakwisubiraho. Ndizeza abaturage ko noneho agiye gukurikiranwa n’ubutabera”.
Niyitegeka asaba abaturage kutihanira no guhekesha abibye ibyo bibye asaba ko bidakwiye. Asaba kandi abaturage gukomeza gufatanya n’zindi nzego mu kwicungira umutekano.
Gusa, abaturage bavuga ko muri iyi minsi ubujura muri aka gace bugenda bwiyongera, bwaba ubwiba amatungo ndetse no kwiba mu mazu atandukanye.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi nibyiza cyane, nundi wese wiba baje bamuhana nkuko bikwiye, vianney rwose bamukaniye urumukwiye, nundi wese ufite ingeso yo kwiba ararye arimenge.
YEGO UWO MUSORE NTABWO YAKOZE NEZA ARIKO SE KUMUHEKESHA IYO NGURUBE N,UKUGARAGAZA IKI ?.UWAYIMUHEKESHEJE NAWE NJYE NDABONA AKWIYE IBIHANO.
YEGO UWO MUSORE NTABWO YAKOZE NEZA ARIKO SE KUMUHEKESHA IYO NGURUBE N,UKUGARAGAZA IKI ?.UWAYIMUHEKESHEJE NAWE NJYE NDABONA AKWIYE IBIHANO.