Nyanza: 38% baracyari munsi y’umurongo w’ubukene

Ibarura rya 4 ry’imibereho y’Abanyarwanda riragaragaza ko abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene mu Karere ka Nyanza babarirwa muri 38 %.

Byatangajwe kuri uyu wa 12 Ukwakira 2015 ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangizaga gahunda yo kwemeza mu buryo bwa burundu ibyiciro by’ubudehe bizafasha mu gutuma abaturage bo muri aka karere bakorerwa igenamigamba ribafasha kwihuta mu iterambere.

Mu Karere ka Nyanza ababarirwa muri 38% ngo baracyari munsi y'umurongo w'ubukene.
Mu Karere ka Nyanza ababarirwa muri 38% ngo baracyari munsi y’umurongo w’ubukene.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije ushinzweUbukungu, Nkurunziza Francis, yavuze ko iyi mibare yashyizwe ahagaragara n’ibarura rya 4 ry’imibereho y’Abanyarwanda (Enquete Integrale des Conditions de Vie des menages=EICV 4) ari na ryo riheruka gukorwa mu Rwanda.

Yagize ati “Abaturage b’Akarere ka Nyanza muri rusange nk’uko EICV 4 yabigaragaje, 38% bari munsi y’umurongo w’ubukene”.

Uyu muyobozi ufite ubukungu mu nshingano ze mu Karere ka Nyanza ari kumwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize ako karere yatangaje ko hari gahunda zitandukanye zigamije kugabanya ibipimo by’abaturage bakiri munsi y’umurongo w’ubukene.

Muri izo gahunda harimo izirebana na VUP, koroza buri muryango ukennye bawuha inka muri gahunda ya “Gira inka Munyarwanda” ndetse n’ibindi bikorwa bifasha abaturage guhanga imirimo mishya itari iy’ubuhinzi n’ubworozi bamenyereye.

Iyi gahunda yo kwemeza mu buryo bwa burundu ibyiciro by’ubudehe hagaragazwa imibare y’abari muri buri cyiciro yari yabanje guhura n’imbogamizi za bamwe mu baturage batishimiye ibyiciro by’ubudehe bari bashyizwemo ndetse nyuma yaho benemererwa kubijuririra.

Nyuma y’uko ubwo bujurire bubayeho, mu Karere ka Nyanza abaturage bangana na 76.8% ubujurire bwabo bwarakiriwe abasigaye basanga budafite ishingiro kubera amarangamutima mu guhitamo ibyiciro by’ubudehe bo bashakaga ko bashyirwamo.

Iyi gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe hakurikijwe ubushobozi nyakuri bafite iwabo mu miryango izafasha ahanini mu gutuma hakorwa igenamigambi rizima rifasha abakiri munsi y’umurongo w’ubukene kuzamuka bajya mu iterambere rirambye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

jye ndumva niyo mibare wasanga atariyo bazashishoje barebeko ntabarenganye bitewe no guteki.ika

nana yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

uwo murongo se wo umeze ute?uragorotse uraberamye urahese? mayor afate ingamba nahubundi mumihigo twaba aba 1 inverse

kamoso yanditse ku itariki ya: 12-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka