Polisi yahagurukiye impanuka zibasira ibitaro bya Rubavu

Polisi itangaza ko hagiye gukorwa umuhanda w’amakamyo uhinguka mu Byahi mu rwego mu kugabanya imodoka Zigonga ibitaro bya Rubavu.

Spt. JMV Ndushabandi umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yabitangarije mu karere ka Rubavu, nyuma y’impanuka y’ikamyo yakoze impanuka kuwa kane tariki 8 Ukwakira mu muhanda wa Nyakiriba igahitana Kigingi igakomeretsa uyitwaye.

Nubwo hari ibyapa, abashoferi b'abanyamahanga ngo ntacyo bibafasha.
Nubwo hari ibyapa, abashoferi b’abanyamahanga ngo ntacyo bibafasha.

Spt. Ndushabandi avuga ko uretse impanuka zibera mu muhanda umunaka cyane uri Nyakiriba bafatiye ingamba n’impanuka zibera ku bitaro bya Rubavu.

Agira ati “Turateganya gushyira posita y’abapolisi Nyakiriba no k’umusozi wa Rubavu kugira ngo zifashe abatwara izi kamyo kujya babanza guhagarara nibura iminota 15 baruhuke bagenzure imodoka, kandi bizadufasha kugabanya impanuka.”

Bimwe mu bikamyo byagiye bigwa mu bitaro bya Rubavu kubera kubura Feri.
Bimwe mu bikamyo byagiye bigwa mu bitaro bya Rubavu kubera kubura Feri.

Superintendent Ndushabandi avuga ko Rugerero hazashyirwa umuhanda uhinguka kuri Stade Umuganda uciye mu Byahi, bikazagabanya impanuka zibera ku bitaro bya Rubavu.

Nyakiriba ahakunze kubera impanuka ni mu muhanda uretse Bazilete uri ahantu hamanuka, amakamyo y’abanyamahanga akaba akunze kuhakorera impanuka kubera kutahamenyera nubwo hari ibyapa.

Abaturage bavuga ko biterwa n’uko abatwaye ibikamyo baba bananiwe, abandi bakavuga ko imodoka zihagera zikabura Feri bigatuma zikora impanuka.

Ikamyo yaguye Nyakiriba tariki ya 8 Ukwakira igahitana Kigingi.
Ikamyo yaguye Nyakiriba tariki ya 8 Ukwakira igahitana Kigingi.

Mu minsi itatu ishize amakamyo abiri ava Tanzania yerekeje muri Congo yahakoreye impanuka, imwe yabuze feri tariki 5 Ukwakira umushoferi agonga inzu y’umuturage irasenyuka abayirimo ntibakomereka.

Ali Mwalami umushoferi utwara ibikamyo biva Tanzania bijya Goma avuga ko bananizwa n’imiterere y’umuhanda ituma feri zicika naho Polisi ikavuga ko bagombye guhagarara Nkamira mbere yo kugera ahamanuka bakagenzura imodoka.

Mu muhanda wa Nyakiriba hari ibyapa biburira abashoferi kwitwararika ariko ntibibafasha kuko babigeraho bafashe umuriro bagerageza gufata feri bikanga.

Abaturage bakoresha umuhanda wa Rubavu-Musanze bavuga ko impanuka zibera Nyakiriba no ku bitaro bya Rubavu ziterwa n’umuvuduko mwinshi imodoka ziba zifite bagasaba ko zajya zibanza guhagarara no gusuzumwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega Hariya Hantu Nihabi. Ahari Uwashyiramo Do Dan Nyinshi.

Mugabire Philemon yanditse ku itariki ya: 11-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka