Abanyeshuri 28 birukanwe kubera ibikorwa by’urugomo

Abanyeshuri 28 bigagaga kuri Collège Sainte Marie Reine mu Karere ka Muhanga birukanwe by’agateganyo bazira kwitwara nabi, bashaka gukora imyigaragambyo.

Aba banyeshuri b’abahungu gusa ngo bigabije inzu bararamo bica urugi, bica amatara kandi bakanga kubyukira igihe, kugira ngo bajye kwiga kandi mu ishuri ugasanga batubaha abarimu.

Abanyeshuri 28 bigagaga kuri iki kigo birukanywe by'agateganyo kubera imyitwarire mibi.
Abanyeshuri 28 bigagaga kuri iki kigo birukanywe by’agateganyo kubera imyitwarire mibi.

Padiri Evariste Nshimyumuremyi avuga ko impamvu zo kwibirukana, zatewe no kugaragaza ibyifuzo bitashoboka birimo guhabwa amandazi atanu buri gitondo, kwemererwa kurara babyina kugeza mu gitondo no kudafunga aho barara kugirango ushatse kuryama atabangamirwa kabone n’ubwo haba mu gihe cy’amasomo.

Padiri Nshimyumuremyi yavuze ko abirukanwe bagiye baherekezwa n’ababyeyi babo kandi ko babasabye kubakuramo amakuru, kuko hashobora kuba hari n’ibindi bibi byihishe mu migambi yabo bikazatuma abashobora kurengana bagaruka kwiga.

Yagize ati “Birashoboka ko harimo abatera abandi ubwoba bikaba byatuma batinya gutanga amakuru kubera ko bababwira ko bazabica, ababyeyi babakuremo amakuru.”

Comanda wa Police Station ya Muhanga IP Ruzigana Védaste yemeje amakuru yo kwirukanwa kw’aba banyeshuri, ariko yabahaye impanuro z’uko kwigaragambya mu Rwanda bifite amategeko bigenderaho kandi ko ikibazo cyobo gikomeza gukorerwa iperereza kugira ngo hamenyekane ikibazo cy’iyo myitwarire yabaviriyemo kwirukanwa.

Ati “Birashoboka ko iyo tudafatira ikibazo hafi, uburozi bwari kuva mu mwaka wa gatatu bukagera mu wa kabiri no mu wa mbere, ariko ntibyumvikana ukuntu bana bitegura gukora ibizamoni basaba kurara babyina ijoro ryose.”

Baba abana birukanwe baba n’ababyeyi babo bari baje kubakira ntacyo bashatse gutangariza abanyamakuru, kuko wanasangaga basa nk’abarakaye.

Aba banyeshuri uko ari 28 birukanwe by’abateganyo muri bagenzi babo 80 bigagag mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ngo igihe bizagaragara ko harimo abarengana bazagaruka mu masomo.

Uku kwirukanwa kw’abanyeshuri i Muhanga kubaye nyuma y’umunsi umwe mu Karere ka Muhanga abanyeshuri basaga 20 bakubiswe n’abashinzwe imyitwarire mu kigo, inzego z’ubuyobozi zikomeje gusuzuma imvo n’imvano y’icyo kibazo

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

arko nanone bare ubwo nabana babigendeyemo bakirukanwa atari ngobwa

kobe scalter yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

ibi nibyiza bibere abandi isimo ibigo bya diocese kabgayi turabishima cyane
cyane college st ignace na mari reine. kuko udafite discipline ntiwahiga nibakomereze aho twebwe ababyeyi turabashyigikiye

hakizimana emmy alias cyuma yanditse ku itariki ya: 11-10-2015  →  Musubize

ahaaa. wasanga baramenye ko wa wundi watemanye yibereye mu rugo. ngo babuze inyito y icyaha ra! ahaaa

umurezi yanditse ku itariki ya: 10-10-2015  →  Musubize

buriya rero njye ndashimira cyane nyakubahwa secretaite d’etat kuri biriya yavugiye my karetre ka ruhango Muko mukomeza kubona amakosa YABANA gusa mukirengagiza ko nabakuru bashoboragukosa aha ndavuga abashinzwe kurera abana yego so Bose ariko birashoboka nihafatwe rero ingamba zihamy e kandi ndabona bishoboka Muko abana bacu ntabwo bararenga ihaniro burua kandi umwana murizi ntakizwa urutozi ariko kandi urumukijije yakubonamo umubyeyi ibindi iki ntabwo cyakagomhye kuba ikibazo gikomeye kuko ibibazo u Rwanda rwacu rwagize no by inshi et pourtant ago tugeze amahanga Yuri kuyemeza kugeza naho Bari kuza kureb a uburyn dukora OK send my opinion

,.

bihoyiki Teresphore yanditse ku itariki ya: 10-10-2015  →  Musubize

Iki cyemezo n’inyamibwa komerezaho padiri director turakuzi uri umuntu w’umugabo kandi very seriours man

Big yanditse ku itariki ya: 10-10-2015  →  Musubize

Imyitwarire mibi y’abanyeshuri ntigomba kujenjekerwa na gato

rwasa yanditse ku itariki ya: 10-10-2015  →  Musubize

MINEDUC, ABABYEYI N’ABAYOBOZI B’INZEGO Z’UBUYOBOZI BWITE ZA LETA(AKARERE,UMURENGE,AKAGARI)BEGERE UBUYOBOZI BW,IBIGO BY’AMASHURI NAHO BITABAYE IBYO TUZIKANGURA ABAREZI N’ABAYOBOZI B’IBIGO BAKUBISWE.

ALPHONSE NSABIMANA yanditse ku itariki ya: 10-10-2015  →  Musubize

Ibi bibazo kubanyeshuri biri kugaragara hose. Ni ukureba ikibyihishye inyuma. Ariko jye ndabona ari is rohereza abanyeshuri gukabije. Bageraho bakabyitiranya nuburenganzira. Ndetse nabariya bahanwe bikagezaho bakomereka, ni ukubyitondera uriya mu prefet bakamwumva neza.

eric yanditse ku itariki ya: 10-10-2015  →  Musubize

Mwiriwe neza, ngo barashaka amandazi 5!? Ntibazi ko hari ahandi batabona n’iyo petit déjeuner babyuka bajya mu ishuli bakarira rimwe saa sita! Abo bana nibareke ubutesi bakore icyabajyanye. Ababyeyi babo babagire inama. Icyabereka hanze yy’ishuli uko hameze! Padiri (Directeur)mwafashe icyemezo cyiza!

Annie yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Ese ibi bibazo by’ubwigomeke n’imyitwarire mibi mu banyeshuri ba secondaire biraturuka kuki? Ese ni uburere bw’ababyeyi, ni abarezi se, ni MINEDUC se?
Ubundi se ni gute umwana ategeka ishuri ibyo rikora? Iwabo se bo arabategeka? Icyo gihe ni ukorora umuco mubi mu Rwanda rw’ejo. Ese ko hariho inama y’ababyeyi ibyo bibazo bafite baba babibwiye ababyeyi babo ngo inama y’abahareresha ibyige?
Kugira ngo bicike bajya bahana by’intangarugero abo bigaragayeho nibishoboka bajyanwe mu bigo ngororamuco bibere n’abandi urugero. Bitari ibyo inkongi zakongera mu mashuri, mwarimu agata icyubahiro twamuhaye kuva kera dore ko ariyo salaire ya mbere agira kuko ayo ahembwa yo turayazi. Bishyirwemo imbaraga ikiboze gikurwe mu bindi kitarabyanduza. Iryo shuri ni iryacu discipline niyo yarigejeje buri gihe ku mwanya wa mbere ibihe byose mu yigenga Mineduc irabizi. Inzoga ibirara n’itabi ntibyahigeze. Keep this culture padiri

Eric yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Nibyo rwose ubuyobozi bw’ishuri bwagize neza gufatira hafi amazi atararenga inkombe. abana biga mu mwaka wa gatatu mu bihe nkibi bitwara nabi bitwaje ko bazakora ikizami batsinda bakoherezwa ahandi.ibi bituma bagira imyitwarire mibi.Rwose bavandimwe nimusabire abarezi biki gihe. Uwiteka abarinde.

manzi yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka