Habonetse miliyari 11 zo gukora umuhanda Nyagatare–Rukomo

Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano y’inkunga ya Miliyoni 15 z’amadolari n’Ikigega gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga mu bihugu bicukura peteroli (OFID) yo gukora umuhanda wa Nyagatare-Rukomo.

Umuhanda wa Nyagatare-Rukomo ufite uburebure bwa kilometero 73.3 n’ubugari buri hagati ya metero 6-8 uzuzura utwaye miliyoni 88.5 z’amadolari angana na miliyari 65 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe ayabonetse angina na miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda.

Habonetse inkunga yo gukora umuhanda Nyagatare-Rukomo.
Habonetse inkunga yo gukora umuhanda Nyagatare-Rukomo.

Nyagatare-Rukomo, ni igice kimwe cy’uwo muhanda kuko umuhanda wose uzava kuri Base mu Karere ka Rulindo ugere mu Rukomo mu Karere ka Gicumbi ukomeze i Nyagatare mu Karere ka Nyagatare. Wose ufite uburebure bw’ibirometero 124.8.

Uyu muhanda nuramuka urangiye uzahuza Intara y’Amajyaruguru n’iy’Uburasizuba, mu gihe ubundi ibyo bice bihahirana abantu babanje kunyura mu Mujyi wa Kigali bakoze urugendo rurerure rusaba amafaranga menshi ndetse n’umwanya munini.

Mu muhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano y’inkunga wabereye mu Mujyi wa Lima mu gihugu cya Peru nyuma y’ibikorwa by’inama ya Banki y’Isi, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete, yatangaje ko uwo muhanda uzateza imbere ubucuruzi no kugeza ku masoko umusaruro uva ku buhinzi.

Yagize ati “Umuhanda uzagabanya ibyagendaga ku bwikorezi n’urujya n’uruza muri rusange kandi umutekano wo mu muhanda uzaba mwiza n’imibereho y’abatuye izamuke… Witezweho kongera amahirwe y’imirimo bityo ugire uruhare mu kugabanya ubukene muri rusange.”

Umuyobozi Mukuru wa OFID, Suleiman A.J-Al-Herbish yashimangiye ko iyo nkunga yatanzwe igamije gushyigikira intego z’iterambere rirambye aho bibanda by’umwihariho ku bikorwa-remezo bijyanye n’ingufu.

Iyo mikoranire ngo izakomeza hagati ya OFID na Leta y’u Rwanda by’umwihariko Ikigega cy’Abarabu; Nk’uko Umuyobozi Mukuru wa OFID yakomeje abishimangira.

Umubano mwiza wa Leta y’u Rwanda na OFID umaze imyaka 40, ushingiye cyane cyane mu gutera inkunga ibikorwa-remezo by’ubwikorezi, ingufu n’amazi.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka