Imiryango ikennye igiye guhabwa iby’ibanze biyikura mu bukene

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burateganya guha imiryango ikennye iby’ibanze bizayifasha kuva mu cyiciro cy’abakene ku buryo bwihuse.

Sembagare Samuel, Umuyobozi w’ako karere, avuga ko mu byo bazabakorera harimo kububakira inzu zo kubamo, gutangirwa amafaranga ya mitiweri, kugabirwa inka, gushyirwa muri gahunda ya VUP (Vision 2020 Umurenge Progam) n’ibindi bikorwa bitandukanye bibafasha kuva mu bukene vuba.

Imiryango ikennye igiye gukurwa mu bukene ku buryo bwihuse.
Imiryango ikennye igiye gukurwa mu bukene ku buryo bwihuse.

Akomeza avuga ko iyo gahunda itegurwa ku bufatanye bw’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Agira ati “Tuvuge ngo hafashijwe wenda imiryango 100. Ariko tumenye ko ya miryango ibonye iby’ibanze bituma iva mu bukene…ibyo bikorwa byose bizatuma uyu muryango utazongera kuvuga ngo uracyakennye.”

N’ubwo gahunda zo gukura abaturage mu bukene zari zisanzwe wasangaga zitabafasha cyane kuko hari aho wasangaga umuntu baramwubakiye ariko adashobora no kubona ibimutunga.

Nk’umukecuru witwa Nyiransubiranya Leocadie, utuye mu Murenge wa Gahunga, aba mu nzu ishakaje amabati, ihomosheje ibyondo na byo byatangiye guhomoka kubera imvura, ku buryo aho byahomotse asesekamo ibyatsi.

Nyiransubiranya ufite imyaka 81 y’amavuko, avuga ko ubuyobozi bumutangira amafaranga ya mitiweri ariko ngo nta kindi bumugenera.

Uyu mukecuru w’umupfakazi, wibana ariko urazwa n’umwuzukuru we, avuga ko ubufasha bundi abuhabwa n’abagira neza. Avuga ko ubuyobozi bumuhaye n’ibyo kurya bwaba bumufashije cyane.

Agira ati “…ni ugutungwa n’ungezeho nkawe akampereza 200 (FRW) ati ‘njya guhaha utujumba…(abayobozi) bampaye nk’ayo mafaranga baba bankoreye.”

Mu Karere ka Burera, hari n’indi miryango ikiri mu bukene bukabije, ubuyobozi bw’ako karere bugahamya ko iyo miryango kuri ubu ibarirwa muri 23%, mu gihe mu myaka ishize ngo yabarirwaga muri 46%.

Abo basigaye na bo, hagendewe kuri iyo gahunda nshya iteganywa, ngo mu mwaka wa 2016 bazaba baravuye mu bukene.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka