Ibiro bya Volcano Express i Bujumbura byasahuwe

Ibiro bya Volcano Express Bujumbura byatewe n’abantu batamenyekana muri iri joro basahura ibyarimo byose banahasanga gerenade ebyiri zitaraturika

Nizeyimana Olivier, Umuyobozi wa Volcano Express akaba na nyirayo yatangarije Kigali Today ko bahasanze ibisasu bya gerenade bibiri bitaraturika ariko ku kugeza ubu bataramenya ababateye bakabasahura bagasiga bahatwitse

Ibiro bya Volcano Express i Bujumbura byasahuwe, bigatwikwa bakanahata gerenade ebyiri.
Ibiro bya Volcano Express i Bujumbura byasahuwe, bigatwikwa bakanahata gerenade ebyiri.

Nizeyimana akomeza avuga ko ibyari mu biro byose harimo za mudasobwa, ibyo abantu bohererezanya (Courriers), n’ibindi byose byari muri iyo nzu na byo byangijwe.

Mu gihe bataragenzura neza ngo bamenye agaciro k’ibyo babibye, Nizeyimana Olivier yadutangarije ko bagitekereza ku cyo bashobora gukora harimo no kureba niba bahagarika ingendo zerekeza i Bujumbura bibaye ngombwa.

Ibi bibaye mu gihe hakomeje kuvugwa ko umubano hagati y’ibihugu byombi utifashe neza.

Kalimba Alphonse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Rero njye ndumva Reta y,u Rwanda yakaganiriye niburundi bakamenya icyo bapfa naho ubundi nawe euro umunyamakuru nakundi wabikora kuko I yo dusoma dusoma inkuru ntidusoma goto

timothe yanditse ku itariki ya: 19-05-2016  →  Musubize

nimuhangarata.nangendahazi ,abarundibomwibabeshyera ,ahubwonabakozibanyu sawanimukoriperereza nipeter. kugisozi

Peter yanditse ku itariki ya: 10-11-2015  →  Musubize

We uzi ko ariho koko!"!"Hariya ni Muhanga kabisa.Abarundi bashaka akamunani ,ahubwo nkuko leta isanzwe ibigenza ni ukuzana abana b’u Rwanda bari iburundi mu msguru mashya.

manis yanditse ku itariki ya: 10-10-2015  →  Musubize

njye ntabwo nkunda abanyamakuru vagaries Abu mwuga kuko bagira ubuswa bukabije iyo uvuga inkuru y’iburundi utagezeyo ukatwereka I muhanga ubu utekereza ko turi abanyamahanga? mujye muba abaproffetional!

Zaninka yanditse ku itariki ya: 10-10-2015  →  Musubize

muyobozi wa volcano kurayo akarenge kawe naho uburundi ubusahuzi umutekanomucye warubafatiye runini mbabajwe nabagenzi kuko niyo agency yariharigusa ikoraneza

dany yanditse ku itariki ya: 10-10-2015  →  Musubize

Aha ni i MUHANGA mwitubesha nshuti iyo photo niya Bureau Yi muhanga abahazi barebe niho rwose

Koko yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Aha ni i MUHANGA mwitubesha nshuti iyo photo niya Bureau Yi muhanga abahazi barebe niho rwose

Koko yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Nkomeje kwihanganisha umuyobozi wa volcano.ariko batekereze ku bagenzi babuze ibyabo.

JOLIS yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Igihe kirageze ko uburundi twabuha isomo rya gisirikare

nizeyimana olivier yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Abarundi nabo barashaka aka munani.nibareke gushaka gutwika izo modoka zidufasha mubuhahirane, nubwo umubano utameze neza hagati yibihugu byombi nibareke gushotorana kabisa kuko barabizi twahita tubarangiza

audace yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

imbonerakure nizo zasahuye volcano

fabius yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka