Imvune z’urugendo bakoraga bajya kwivuza zatumye biyubakira ivuriro

Abaturage b’Akagari ka Juru mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza baravuga ko imvune z’urugendo bakoraga bajya kwivuza zatumye biyubakira ivuriro.

Kugira ngo abatuye muri ako kagari bagere ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabungo bivurizaho ngo bakoresha ibirometero bitari munsi ya 10, naho kugera ku Bitaro bya Gahini bagakora urugendo rw’ibirometero bisaga 20.

Ivuriro abaturage ba Juru barimo kwiyubakira mu rwego rwo kwikemurira ikibazo cy'ingendo bakoraga bajya kwivuza.
Ivuriro abaturage ba Juru barimo kwiyubakira mu rwego rwo kwikemurira ikibazo cy’ingendo bakoraga bajya kwivuza.

Urwo rugendo ngo rurabagora cyane kuko uretse kuba moto bitabaza zibahenda binagorana kugeza umurwayi kwa muganga. Nk’ababyeyi bitegura kubyara ngo hari igihe babyarira mu nzira bataragera kwa muganga nk’uko Mukarage Felicien abivuga.

Ati “Kugira ngo tugere ku Bitaro bya Gahini dukoresha nk’ibirometero bisaga 25 kandi moto ukayishyura ibihummbi 12. Hari igihe dutwara ababyeyi bagiye kubyara bakabyarira mu nzira, nanjye hari umubyeyi wambyariyeho ntaramugeza kwa muganga.”

Iyi ngo ni yo mpamvu yatumye abatuye mu Kagari ka Juru batekereza kwiyubakira ivuriro. Ivuriro abo baturage biyubakiye ntiriruzura, ariko ubu ngo rirabarirwa agaciro ka miliyoni zisaga 35. Kugira ngo baryubake ku ikubitiro babanje gukusanya imisanzu y’amafaranga, imirimo yo kuryubaka myinshi ngo ikaba yarakozwe n’umuganda w’abaturage.

Igikorwa abaturage bo kuri Juru bakoze ngo ni icy’indashyikirwa n’abandi bakwiye kureberaho nk’uko minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yabibabwiye, ubwo yifatanyaga na bo mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri.

Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi (uwambaye umupira w'umukara) ubwo aherutse kubasura ku muganda usoza Nzeri 2015 yabasabye gukomeza kwishakamo ibisubizo.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi (uwambaye umupira w’umukara) ubwo aherutse kubasura ku muganda usoza Nzeri 2015 yabasabye gukomeza kwishakamo ibisubizo.

Minisitiri w’Intebe avuga ko umurongo u Rwanda rufite ari uwo kwishakamo ibisubizo, agasaba abaturage bo kuri Juru gukomeza gukora batagondoje Leta.

Ati “Mwatekereje igikorwa kizabagirira akamaro n’abazaza nyuma. Turateganya ko muri buri kagari hubakwa ivuriro nk’iryo mwubatse. Rero mwebwe muri mu ba mbere ubwo muzashake n’abakozi babishoboye kandi muzabishakemo ntimuzagondoze Leta kuko irakora byinshi cyane.”

Ivuriro abaturage bo kuri Juru barimo kubaka riherutse guhesha Akarere ka Kayonza igikombe cy’amarushanwa y’umuganda. Abo twavuganye bavuga ko icyo gikombe cyabateye imbaraga zo kurushaho gutekereza ibindi bikorwa by’amajyambere bakora mu muganda kugira ngo barusheho gutera imbere.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka