Abagenzi babangamiwe no kutagira ubwiherero rusange

Abagenzi bategera imodoka muri gare nshya murenge wa Rukomo babangamiwe no kutagira ubwiherero rusange.

Babitangaje tariki 6 Ukwakira 2015 bavuga ko ubwiherero bwimukanwa buri muri iyi gare batabukoresha kuko ntamazi babona yo kuhasukura.

Nkurunziza Alphonse ni umushoferi utwara abagenzi ukorera muri iyi gare nshya atangaza ko kubera kutagira ubwiherero usanga abagenzi iyo bakubwe bahita bihengeka mu ishyamba riri hafi aho bategera.

Yagize ati “Natwe iyo dushaka aho twihagarika kubera twe turi n’abagabo bitworohera tureba aho duhagarara hirya gato tukikiranura.”

Iki kibazo cyo kutagira ubwiherero bagihuriyeho n’abagenzi aho usanga abenshi biyambaza kujya kwihagarika no kwituma mu ishyamba.

Mukantagwera Adrienne ni umugenzi wari uteze imodoka we asanga ubuyobozi bwari bukwiye kuhashyira gare barabanje no gutekereza uko abantu bazajya babigenza igihe bashatse no kujya mu bwiherero.

Imbogamizi abonamo ni uko abantu bazakomeza gukwirakwiza umwanda ku gasozi. Ati “Iyo imvura iguye itwara umwanda wose ukigira mu migezi ndetse no mu mirima ku buryo yatera bantu indwarwa.

Abagenzi bakunze kubangamirwa no kutagira ubwiherero
Abagenzi bakunze kubangamirwa no kutagira ubwiherero

Uretse gutera abantu indwara bitera n’umunuko ukabije ku bagenzi n’abatwara ibinyabiziga.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwo buvugako iki kibazo bakizi ariko ko mu gihe batarubaka ubundi bwiherero abagenzi igihe bakeneye kujya mu bwiherero bazajya bajya kwifashisha ubundi bwiherero buherereye muri santere ya Rukomo, nk’uko bitangazwa na Mvuyekure Alexandre umuyobozi w’akarere ka Gicumbi.

Umuybozi w’akarere avuga ko impamvu ubwiherero bwimukanwa buri muri iyi gare budakoreshwa ari ukubera ikibazo cy’amazi badafite bityo baka batakwizera isuku yaho.

Yongeraho ko bagiye kuzakorana ibiganiro na sosiyete itwara abagenzi ikorera muri Gicumbi kugirango icyo kibazo gikemuke.

Yizeza abahurira muri iyi gare nshya ko bitarenze ukukwezi kwa 10 iki kibazo kizaba cyamaze gukemuka bakabona ubwiherero.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Muturekere quartier, iraryoshye, inzu ntizihenda, ni ubuzima muri Bannyahe iwacu i Nyarutarama.

uwayo D. yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Ka suluduwili turakanywa tukarya na brochette ziryoshye cyane.

Mpyisi yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Niho ntuye habayo naka suluduwili kenshi, ariko ubwiherero turabufite ibyo ni amateka.

Isiyaka yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Harahali rwose utagirango wenda se ni I butamwa munkengero z’umujyi wa Kigali ni Nyarutarama rwose, hahandi ujya wumva haba imiturirwa.

siyoni yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

ariko se koko i kigali hari ahantu hitwa gutyo, byibura se iyo bahita bihererahe, uhita utekereza uko haba hasa, ibaze umuntu akubajije aho utuye uti Bannyahe, jye najya mubwira nti ni hahandi ujya wumva hafite izina ribi.

murwa yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Hahahhhhhahahahhhha, nibahite babahindurira izina bahite muri gare Bannyahe dore ko ngo nabannyahe ya Nyarutarama ryaturutse mukutagira ubwiherero bwabantu bahaganaga.

Allo, yego ndi muri Gare Bannyahe? i Rukomo niho ngutegerereje

Olga Mico yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

ahubwo bizajya biba ikibazo pe aho abagenzi bazajya bagenda bakubwe mu modoka maze basurirane kahave haahah

clemence yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

GARE BANNYAHE.COM

kabanda yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

nibubake ubwiherero ubundi bajye bishyuza erega ni igikorwa cyisukuu

audace yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka