Bakuriweho imbogamizi zababuzaga gusoma neza

Abarwaye amaso bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko bashimishijwe no kuba babonye uko bazajya basoma mu gihe mbere batabibashaga.

Kuri uyu kane tariki 8 Ukwakira 2015 mu murenge wa Ruhango hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ubuhumbyi. Bamwe mu baturage bagiza amahirwe wo kwipimisha banahabwa amadarubindi (Lunettes) yo kubafasha gusoma.

Umukecuru avuga ko nyuma yo kubona amadarubindi asoma neza ibyanditse.
Umukecuru avuga ko nyuma yo kubona amadarubindi asoma neza ibyanditse.

Nderande Langwida utuye mu kagari ka nyakarera mu murenge wa Ruhango, wahawe amadakubindi akanavurwa, yagize ati “Ndishimye kuko kuva mbonye aya malineti mbonye noneho ndi kubona inyuguti naburaga uko nsoma bibiliya ariko ubu nzayisoma.”

Alexis Bagiruwubusa w’imyaka 73 utuye mu kagari ka kavumu ati “Ntabwo nashoboraga no kubona amazina ari muri iyi telefoni, ariko ubu maze kubona aya madarubindi nahise mbona abantu mfitemo urumva ko ari byiza.”

Ibitaro bya Murunda byakoresheje urugendo rukangurira abantu kwirinda ubuhumyi.
Ibitaro bya Murunda byakoresheje urugendo rukangurira abantu kwirinda ubuhumyi.

Umuganga w’amaso mu bitaro bya Murunda Pascal Nzasabimana, yavuze ko abantu bagomba kwirinda bagafata ijisho neza kuburyo ritavamo ubuhumyi aho avuga ko umuntu akimara kumva kubabara ijishobagombye kwihutira kugana baganga.

Nzasabiaman yakomeje avuga ko mu ntara y’Iburengerazuba no mu Karere ka Rutsiro by’umwihariko ngo ubushakashatsi bwagaragaje ko mu 2006 abari bafite ikibazo cy’amaso banganaga na 0.8% igipimo ngo kigaragara ko kiri hejuru.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza Nyirabagurinzira Jacqueline yavuze ko, nk’uko bakomeje guora ubukangurambaga mu baturage bazakomeza kubukora kugirango iki kibazo cy’ubuhumyi kirandurwe.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka y’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ubuhumyi igira iti “Ubuvuzi bw’amaso kuri twese”, abaturage babashije kwivuza bagahabwa uburyo bubafasha gusoma neza basaga 50 bakaba bashimishijwe n’uko imbogamizi yo kudasoma yavanyweho.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuri iki gikorwa cyo gufasha aba barwaye amaso gusoma no kwandika ni cyiza cyane

Mwitende yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka