Gutinda kw’imvura byatangiye gutera impungenge

Kuba imvura y’umuhindo yaratinze kugwa byatangiye gutera impungenge bamwe mu baturage muri Kigali batekereza ko bishobora ku intandaro yibura ry’ibiribwa.

Bamwe mu bahinzi n’abacuruzi b’ibiribwa mu karere ka Gasabo umurenge wa Kinyinya, bagaragaza ko imvura y’umuhindo yabaga yaratangiye kugwa mu kwezi kwa Nzeri.

Imvura nikomeza kubura cyangwa hakagwa iyangiza ibihingwa, ngo hashobora kuzaba ikibazo cy'inzara no guhenda kw'ibiribwa.
Imvura nikomeza kubura cyangwa hakagwa iyangiza ibihingwa, ngo hashobora kuzaba ikibazo cy’inzara no guhenda kw’ibiribwa.

Nyuma yo gukererwa kw’imvura mu gihe kingana n’ukwezi, ngo hari ibihingwa byerera igihe kirekire abahinzi badashobora gutera muri uku kwezi kwa cumi, nk’uko uwitwa Musirikare mu kagari ka Kagugu yabisobanuye.

Yavuze ko n’ubwo imvura yagwa, yakwihutira guhinga ibyera vuba. Ati “Ibigori ntabwo bishobora kwera kuko byerera igihe kinini; ku bw’iyo mpamvu jyewe ntabwo nzabihinga n’ubwo ari byo nakundaga.”

Mu kwezi kwa cyenda abahinzi babaga baramaze gushyira imbuto mu butaka, ariko ubu hari n'abataratangira guhinga.
Mu kwezi kwa cyenda abahinzi babaga baramaze gushyira imbuto mu butaka, ariko ubu hari n’abataratangira guhinga.

Kugeza ubu Musirikare ntaratangira gusekera cyangwa kurimira ibihingwa azatera mu bihe by’umuhindo, akavuga ko ubutaka bukomeye cyane. Uyu siwe wenyine, henshi haracyagaragara ibisambu bidahinze.

Abahinzi baravuga ko izindi mpungenge bafite, ari uko ibi bihe by’izuba bishobora gukurikirwa n’imvura nyinshi yangiza ikanateza imyuzure; aho nabyo ngo byaba indi mpamvu yo kubura kw’ibiribwa.

Umwe mu bacuruza imboga ati “Aho ibihe bigeze twagombye kuba tubona imyaka ku misozi abantu babagara, none hari n’aho batarahinga. Twe nk’abacuruza ibiribwa, ingaruka zatangiye kutugeraho kuko ibiribwa birahenze cyane, nta kintu twunguka kandi uko imvura itinda birasobanura inzara.”

Mu rwego rwo guteganyiriza ibihe bigoye nk’ibi, Ministeri y’Imari n’Igenamigambi mu mushinga wayo wiswe Access to finance, igira inama abantu yo kwizigamira. Ishinzwe ubuhinzi nayo igasaba kurinda ubutaka no gufata amazi y’imvura yajya abagoboka mu bihe by’izuba.

Ikigo gishinzwe ibijyanye n’iteganyagihe, Meteo Rwanda giherutse kugaragaza ko ibi bihe by’umuhindo (muri uyu mwaka) bizabamo imvura nyinshi itarigeze igwa mu myaka 50 ishize.

Ibi bihe byiswe El Nino ngo biraturuka ku kuba mu mpeshyi y’uyu mwaka inyanja y’u Buhinde yarashyuhijwe cyane n’izuba, ku buryo ikirere gihatse imvura nyinshi itegereje kwisuka hasi mu mezi atatu ya nyuma y’uyu mwaka wa 2015.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NATWE KIREHE TWASHOBEWE.RUTABURUKWABIGENZA(IMANA)NATURENGERE PEE!

ALPHONSE NSABIMANA yanditse ku itariki ya: 10-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka