Haracyari ukundi kwezi ngo Stade Huye irangire

Itsinda rishinzwe gutegura CHAN izabera mu Rwanda, riratangaza ko hakiri ukundi kwezi kurenga kugira ngo Stade Huye irangire gutunganywa

Kuri uyu wa kane taliki ya 08 Ukwakira 2015 nibwo itsinda rishinzwe gutegura igikombe cy’Afrika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), ryasuye inyubako za Stade Huye ndetse n’ikibuga cy’imyitozo bizifashishwa muri ayo marushanwa.

Inyuma y'urwambariro ntihararangira neza
Inyuma y’urwambariro ntihararangira neza
Aha naho haracyari akazi ko gukorwa
Aha naho haracyari akazi ko gukorwa
Na hano ni inyuma y'urwamabariro
Na hano ni inyuma y’urwamabariro

Nyuma yo kuzenguruka inyubako ya Stade Huye,aho hasuwe ikibuga kizakinirwaho,urwambariro,aho amamodoka azaparika,ndetse n’ibindi bice by’ingenzi bigomba kuba bigize Stade,haje gutangazwa ko hakiri akazi byibuze gashobora kurangira taliki ya 10/11/2015.

Abashinzwe gukurikirana inyubako bayitambagira
Abashinzwe gukurikirana inyubako bayitambagira

Iyi stade imaze imyaka igera kuri ine yubakwa, ni imwe mu ma stade yatoranijwe agomba kuberaho imikino ya CHAN izabera mu Rwanda kuva taliki ya 16/01/2016 kugeza taliki ya 07/02/2015.

Nk’uko byatangajwe na Eric Serubibi,umukozi ushinzwe imyubakire mu kigo gishinzwe imyubakire mu Rwanda, yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo imirimo irangire vuba,aho biteganywa ko mu kwezi kwa cumi hagati hazatangira gusuzuma ko ibikorwa bimeze neza kandi mu gihe cya CHAN bizaba ari nta makemwa.

Serubibi yagize ati "Nk’uko mubibona imirimo yo gusana Stade Huye hari urwego rwiza igezeho,gusa hari bimwe mu bikoresho bitarahagera birimo nk’amatara,ariko byose bigomba kuba byarangiye byibuze taliki ya 11/10/2015."

Eric Serubibi,ushinzwe imyubakire mu kigo cy'igihugu gishinzwe imyubakire asobanura aho imirimo igeze
Eric Serubibi,ushinzwe imyubakire mu kigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire asobanura aho imirimo igeze

Ku ruhande rw’itsinda ry’imbere mu gihugu rishinzwe gutegura iri rushanwa ,barasanga nabo ibikorwa bigomba kwihutishwa cyane ko Leta y’u Rwanda ibashyigikiye kandi bizeye ko nk’uko bateguye andi marushanwa yo ku rwego rw’Afrika akagenda neza,n’iri biteguye ko rizagenda neza,nk’uko byatangajwe na Visi Perezida w’iri tsinda Emmanuel Bugingo.

Emmanuel Bugingo uri mu itsinda ritegura CHAN
Emmanuel Bugingo uri mu itsinda ritegura CHAN
Kayiranga Muzuka Eugene,umuyobozi w'akarere ka Huye
Kayiranga Muzuka Eugene,umuyobozi w’akarere ka Huye

Andi mafoto kuri iyi nyubako ya Stade Huye na Kamena

Ikibuga cy'imyitozo cya Stade Kamena kiragaragara neza
Ikibuga cy’imyitozo cya Stade Kamena kiragaragara neza
Ibi byahoze ari ibyicaro by'icyubahiro bya Stade Kamena,ubu naho hazavugururwa
Ibi byahoze ari ibyicaro by’icyubahiro bya Stade Kamena,ubu naho hazavugururwa

Uko imirimo yo gusana ibindi bibuga imeze

  • Stade Amahoro izakira abagera ku bihumbi 25,ubu imirimo yo kuyisana igeze kuri 95 % ,aho by’umwihariko hibandwa mu kuvugura urwambariro,ndetse no gusiga amarangi ahantu hatandukanye harimo n’aho abafana bicara.
  • Stade ya Kigali i Nyamirambo ishobora kuzakira abantu 7200 ubu kuyisana ngo bigeze kuri 90%,aho havuguruwe ikibuga ndetse no gusana urwambariro,ubu hakaba hasigaye imirimo ya nyuma (finishing),
  • Stade ya Rubavu nayo ubu igomba kuzakira abantu 5200,yaje kudindizwa n’aho akanama ka CAF kasabye ko hakongerwaho imyanya mu bafana,ubu byatangajwe ko ko ibikorwa bigeze kuri 87% , aho biteganijwe ko guhera kuri uyu wa gatanu hatangira guterekwa ubwatsi mu kibuga,bikazarangirana n’iki cyumweru.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

bashyiremo agatege maze yuzure vuba kuko iri rushanwa rizaduhesha ishema imbere y’amahanga

deo yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

ya ntabire ya stade amahoro mbese yaba yarasanywe dore ko na perezida paul kagame yavuze ko igomba gusanwa

claudio r yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

abazitabira chan bazasanga ibibuga bimeze neza cyane

kagabo yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

stade huye yabaye nziza

vedaste yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka