Arashinja umugore kumutorokanira abana akabajyana muri Uganda

Harerimana Jean Baptiste wo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro arashinja umugore we gutorokana abana akabajyana mu gihugu cya Uganda.

Uyu mugabo w’imyaka 35 avuga ko umugore we Mukundente Emelita yamubuze ubwo yari yagiye gucuruza ku wa 03 Nzeli 2015 yataha agasanga yajyanye n’abana be babiri bato.

Aratakamba nyuma yo gutorokwa n'umugore we akanamutwarira abana babiri.
Aratakamba nyuma yo gutorokwa n’umugore we akanamutwarira abana babiri.

Bucyeye ku wa 04 Nzeli 2015 ngo yagiye kumushakira kwa bene wabo baba mu Murenge wa Mushubati asanga ntawahageze,ahita ajya mu Murenge wa Mushonyi kwa se wabo w’umugore bamubwira ko ngo yabahamagaye ababwira ko agiye mu gihugu cya Uganda.

Ati “Njyewe nagiye gucuruza mu Isoko rya Gisiza nk’uko bisanzwe ntashye nsanga umugore yagiye n’abana babiri, ngiye kwa bene wabo hamwe bambwiye ko atahageze ahandi bambwira ko yabahamagaye abamenyesha ko agiye muri Uganda.”

Harerimana ngo yifuza ko yabona abana be wenda umugore akagumayo mu gihe yaba abishaka. Ati “Njyewe mbonye abana banjye wenda umugore akarorera ntacyo byantwara mu gihe yaba atakinyifuza kuko sinzi impamvu yagiye”.

Harerimana, nubwo avuga ibyo ariko, abaturanyi be harimo n’umukuru w’umudugudu bemeza ko batari babanye neza, bakanavuga ko ishobora kuba ari yo mpamvu yateye umugore we kumutoroka dore ko ngo yari akunze no kwahukana.

Nizeyimana Jean Nepomscene, Umukuru w’umudugudu batuyemo, yagize ati “Umugore kuba yamutorotse ikibazo cyabo kimaze iminsi kuko babanaga mu makimbirane bishoboke kuba ari na yo ntandaro yo kumucika.”

Harerimana na Mukundente bari bamaranye imyaka 9 bakaba barasezeranye imbere y’amategeko ndetse bari bafite abana 3. Umwana mukuru w’imyaka 8 ni we wasigaranye na se.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ko numva se mwamwihaye, abagore gito bo ntibariho,abantu bose babaye babi ahubwo Imana nitabare ingo, naho ubundi abana b’imbere aha tubitege, abana bakurira mubuzima bw’ingo nkizi zishwana ubutitsa.

Celine yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

abagabo gito, erega aratinyuka akabivuga, abagabo nkaba baba barashatse kuko babibonanye abandi, ntago baba bazi icyo bashaka, cg icyo bakeneye.

victor yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

umugore ujya guhaguruka akitera umwana, ntago biba bimworoheye murugo, ubu uyu mugabo yaramutesaga tu.

idadi yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Birumvikana ko uwo mugore yari yaragowe, Imana imufashe ibyo agiyemo bizamuhire ntazongere guhura n’umuntu umwangiriza ubuzima.

Gisa yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

ihangane mugabo burya urushako rubi sikintu!ishakire undi mugore uzabyara abandi banaa naho uwo yaragukwepye

antoinette yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

imibanire mibi yabashakanye niyo itera gutandukana

itangishatse yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

ingo zubu zirasekeje sana hari nizimara ibyumweru bibiri zikaba zirasenyutse

karasire yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka