Abanyeshuri 20 bajyanwe mu bitaro kubera gukubitwa n’umurezi

Abanyeshuri 20 b’abakobwa biga muri Lycee de Ruhango, bari mu bitaro kubera inkoni umuyobozi ushinzwe imyitwarire yabakubise abaziza gukererwa ishuri.

Byabaye ahagana mu masaha ya saa kumi nebyri n’igice z’igitondo kuri uyu wa kane tariki 8 Ukwakia 2015, ubwo uwo umuyobozi ushinzwe abakobwa witwa Ingabire Grace, yajyaga mu icumbi ryabo kugira ngo abasohore bajye kwiga.

Abanyeshuri b'abakobwa bajyanywe mu bitaro bazi inkoni z'umurezi.
Abanyeshuri b’abakobwa bajyanywe mu bitaro bazi inkoni z’umurezi.

Abanyeshuri batinze gusohokamo, ahita ahamagara umuyobozi ushinzwe imyitwarire witwa Hakizimana Dieu Donne, nawe wahise aza yiruka yitwaje urutsinga yinjira akubita abanyeshuri bamwe bamwe batangira gusimbuka bakwaga hasi bagakomereka.

Abana bakimara gukubitwa bahise bajyanwa kwa muganga.
Abana bakimara gukubitwa bahise bajyanwa kwa muganga.

Umwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo witwa Ingabire Dina wiga mu mwaka wa kane, yagize ati “Bamaze kumuhamagara kuberako tumutinya dutangira gushaka uko duhunga, ubwo umwana yasimbukaga ku gitanda akagwa hazi yabyuka Prefe akamuramiza inkoni y’urutsinga.”

Uyu yakubiswe urutsinga ku munwa.
Uyu yakubiswe urutsinga ku munwa.

Irakoze Fred umunyeshuri wungirije uhagarariye abandi, yasobanuye ko icyo kibazo cyo gukubitwa bakimaranye igihe, ariko akavuga ko barenzagaho nk’abanyeshuri bakeneye ubumenyi.

Ibyo bisebe tutagaragaje ni ibyumwe mu bana wagushije amavu agerageza guhunga umuyobozi wabakubitaga urusinga.
Ibyo bisebe tutagaragaje ni ibyumwe mu bana wagushije amavu agerageza guhunga umuyobozi wabakubitaga urusinga.

Mukanabana Alexia umwe mu bajyanywe kigo nderabuzima cya Kibingo kubera guhungabana, avuga ko yakubiswe umugeri ku kibuno n’urutsinga ku ibere. Ubirebye ubona ibere rimwe rybyimbye kubera urutsinga rwarifasheho.

Umuyobozi w’ikigo cya Lycee de Ruhango ushinzwe amasomo, Zirikana Oscar, nawe yemeje ko iki kibazo cyari gisanzwe, ariko bakaba bari barabwiye Hakizimana ko agomba kwisubiraho nawe yemera ku ikosora.

Uwamahoro Liberta umubyeyi w’umwe mu bana bakubiswe, wari waje kumureba aho arwariye, yavuze ko bitumvikana kubera abana bakubiswe kinyamaswa, agasaba ko uyu murezi yazasaba imbabazi imbere y’ababyeyi.

Ati “Ese niba afite uburengenzira bwo kwinjira mu macumbi y’abakobwa, ni ngombwa kudukubitara abana gutya, ubuse iyo antumaho nk’umubyeyi nkaza tugafatanya kumuhana!?, ubu abana bose baraha kandi ibizami bigiye gutangira!”

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yagiranye inama n’abanyeshuri, abahumuriza ababwira ko iki kibazo bagiye kukikurikiranira kugeza gikemutse. Abayobozi uko ari babiri bahise bajyanwa kuri Polisi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

yamwe yemwe, abantu 20 bose? aba bana bavuze ko harimo ninduru zavugiraga muyindi dortoire bituma aba banyeshuri basohoka bagwirirana, ariko nyuma twaje kumenya ko bari barabuze uko yirukanwa niko gukora kariya gatendo, abakomeretse nukubera urusaku rwabo. abanyeshuri ahaaa utabazi arababarirwa. thx

KARANGWA yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

uwamumpa nange ngomuvune,yankubitiye chr.

CYUSA yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Ntitugakunde byacitse,kurera biravuna cyane bazajye kuryama iwabo niba batazi icyabazanye nta kurera bajeyi

Michael yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Ariko ntimukarengere inkozi z’ibibi!!! mwasobanura mute ukuntu umuntu witwa umurezi abona umwana wambere aguye ntagire impungenge ko abakurikiyeho bari buvunike ahubwo agakomeza gukubita? Ese ubundi iyo umuntu muzima wese abonye amaraso no kumuntu atazi ntiyikanga? none ngo uwitwa umurezi yatumye 20 bajya mubitaro!!!!! uwo ni impyisi bamukure mu bana ashake ibindi akora bitagira aho bihurira n’abantu.ubwo se mutambeshye uwo mwana warereshejwe insinga n’ibindi ntazi we yazareresha iki? ntimugahahamure abana n’imitima yabo ikeneye umutekano kugirango babashe no kwiga svp!

mum yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

abana barananirana nonese baguma muri dortoir bakora iki abandi basohotse!bagombaga gukubitwa akanyafu ariko ntibigere hariya

gatera yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

ibi ntibikibaho kabisa ko umuntu akubita abantu aka kageni ngo ari guhana, ibi ntaho bitaniye no gukubita ushaka kwica ahubwo uwo muyobozi bacunge neza impamvu akubita kuriya

pacifique yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Uku nikwo guhana wihanukiriye kabisa

denise yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

.....muhane mwalimu ariko nabo bakobwa bigishwe ikinyabupfira no kubaha gahunda z’ikigo bigamo, niba saa kumi nebyiri bagomba kuba basohotse muri dortoir, ayo masaha bari bagikoramo iki? ubwo se umuntu unaniwe kubahiriza gahunda nkizi aho afite umwerekera, nagera murugo rwe azabibasha aho azaba ari wiyerekera ibyo akora?

Kwizera yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Uburezi bwo muri .com ni ikibazo, ba mwalimu uburezi mubureke mubahe ubumenyi gusa, naho ubundi muzabigwamo, ntawugikubita umwana w’abandi.

Matsiko yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

oya oya uyu mugabo yakabije nahanwe, ariko ntiyirukanwe kukazi, yashyiraga mubukorwa inshingano yahawe zo kurera,ahanirwe gusa ko yananiwe kwihanganira uburemere bw’amakosa yabo arera, akareza igipimo ahana.

Ngabo yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

ukosheje arahanwa ariko guhana si ukwica...bamubabarire ariko ubutaha ntazongere, ajye abirukana batahe bazane ababyeyi babikubitire.

cuba yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

umwana ukosheje arahamwa nimugabanye induru, ahubwo mwigishe uwo mugabo uko bahana bitari kinyamanswa.

kwetu yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka