Bahagurukiye ibyaha by’urugomo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burasaba abayobozi b’imirenge gukaza ingamba ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa kuko kiza ku isonga mu bihungabanya umutekano.

Mu nama yaguye y’umutekano y’Akarere ka Gakenke yo ku wa 07 Ukwakira 2015 hagaragajwe ibyaha 26 byakozwe mu kwezi kwa Nzeri ariko 11 muri byo bikaba ari ibyo gukubita no gukomeretsa ahanini biterwa n’amakimbirane yo mu ngo n’ubusinzi.

Gukubita no gukomeretsa biza ku isonga mu guhungabanya umutekano mu Karere ka Gakenke.
Gukubita no gukomeretsa biza ku isonga mu guhungabanya umutekano mu Karere ka Gakenke.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge guhagurikira ibyaha bihiganje ariko by’umwihariko gukubita no gukomeretsa kuko ari cyo kiri ku isonga mu mu karere.

Zimwe mu ngamba zafashwe harimo ko abaturage bagomba kwigishwa uburyo bwo kubana ntawe ubangamiye mugenzi we bikazakorwa hifashishijwe umugoroba w’ababyeyi.

Basabye kandi ko abafite utubari bagomba kuganirizwa ku buryo bw’imyitwarire kugira ngo bizarusheho gukumira icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Uretse gukubita no gukomeretsa, muri Nzeri mu Karere ka Gakenke hanagaragaye ibyaha birimo ubwicanyi bwakorewe abantu babiri, gusambanya umwana, gukoresha ibiyobyabwenge hamwe n’umubyeyi watwitse umwana we intoki abikoze nk’igihano yari amuhaye kuko ngo yari yibye igisheke.

Ibi byiyongeraho ku mpanuka eshatu z’imodoka zabereye mu mirenge ya Ruli, Cyabingo no mu murenge wa Gashenyi haguye imodoka ya Bralirwa yari itwaye inzoga.

Muri Nzeri kandi, mu Karere ka Gakenke hatoraguwe ibisasu bibiri bishyikirizwa inzego zishinzwe umutekano.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bakaba biyemeje gukangurira abaturage kwirinda ubusinzi bukabije kuko akenshi ari bwo buviramo abantu kurwana bakagera n’aho bakomeretsanya.

Ngo bagiye no kurushaho kwegera imiryango itabanye neza kuko akenshi kutumvikana mu miryango bikunda kubaviramo gukomeretsanya mu gihe bashamiranye.

Abadul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega icyaha cy’urugomo kimaze gufata intera, nukugihagurukira naho ubundi byaba ingeso kandi niko abantu bahatakariza ubuzima.akarere ka Gakenke kagize neza gutekereza kuri iki kibazo. nutundi turere turebereho.

joan bwiza yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka