Ihagarikwa ry’abakarasi muri gare ntirivugwaho rumwe

Ba nyir’ibigo bitwara abagenzi ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Gare ya Nyabugogo ku ihagarikwa ry’abayobora abagenzi bazwi nk’abakarasi.

Bamwe mu bayobora abagenzi bagenda n’imodoka z’ibigo bitandukanye baherutse guhagarikwa muri kariya kazi n’Urwego rw’Igihugu Rugenzura Imirimo ifitiye igihugu Akamaro (RURA) kubera akajagari bateza n’umutekano muke ku bagenzi iyo babarwanira.

Guhagarika abakarasi ngo byagize ingaruka ku bigo bitwara abagenzi.
Guhagarika abakarasi ngo byagize ingaruka ku bigo bitwara abagenzi.

Abayobora ibigo bitwara agenzi ariko bo si ko babibona kuko ngo abakarasi babafashaga kuyobora abagenzi bakamenya imodoka bajyamo n’aho ijya.

Nkurunziza Gisa Grégoire, ukuriye ikigo cya Kigali Safari, avuga ko na bo badashyigikiye abakarasi batubaha abagenzi ariko kandi ngo iri hagarikwa ryabo ryamugizeho ingaruka imbi.

Agira ati “Ubu abagenzi barayobagurika cyane, ufite umuzigo biramugora kugira ngo agere ku modoka kuko abayibatwazaga ari bo bahagaritswe".

Nkurunziza akomeza avuga ko bamaze gutakaza abagenzi bagera kuri 1/3 cy’abo basanzwe batwara ngo bikagaragazwa n’uko imodoka zisigaye zigenda zituzuye.

Umuyobozi wa Gare ya Nyabugogo, Mutimura Job, avuga ko guhagarika abakarasi byari ngombwa kuko ngo imikorere yabo idahwitse.

Mutimura ati “Bamwe mu bakarasi biyita "inyeshyamba" ni bo bakurubana abagenzi, bakabajyana hanze ya gare babashyira imodoka zidatwara abagenzi ari na ho babibira".

Yongeraho ko buri mugenzi ava iwe azi aho agiye kandi ngo buri kigo n’imodoka zacyo byanditseho ibiyobora abagenzi. Ba nyir’ibigo rero ngo igihombo bavuga ni urwitwazo kugira ngo bakomeze gukorera mu kajagari.

Uwitwa Anastase ni umugenzi werekeza mu Bugesera, kuva bariya bakarasi bahagarikwa, ngo aratuje. Ati "Mbere ntiwamenyaga ukuyobora ngo ni nde none ubu hasigaye bake, bambaye imyambaro ibaranga, mbona dufite umutekano".

Umwe mu bakarasi bahagaritswe, Ndikubwimana Emmanuel, utunze umuryango w’abantu batanu, avuga ko bagiriwe akarengane.

Agira ati “Twebwe twari twambaye ibituranga ariko baraduhagarika. Ubukene bumeze nabi, ubu nabuze n’itike ngo mpe umugore abe asubiya mu cyaro kuko kubaho ntakora ntabishobora".

Akomeza asaba ubuyobozi ko bwabafasha bagasubira mu mirimo yabo dore ko we yari afite ikigo akorera mu byo gutwara ubutumwa (courrier).

Jean Claude Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

oya oya mwibwshera abakarasi ntibiba, ahubwo twe bajyaga badufatira abajura, RURA nireke bikorere, twe dukorera nyabugogo twabonaga ntacyo babangamiye rwose.

Milimo yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

bajyaga bakora nabajura maze bakatwiba.

Wibabara yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

nihashakwe uburyo bakora neza ariko kubahagarika birahagarika ubuzima bw’umuntu urenze umwe bari batunze.

Hussein yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

bari badufatiye runini, nkatwe dukorera nyabugogo twanabatumaga, bari badufatiye runini rwose nibabareke bakore, ntabujura bagiraga.

Francoise yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

ibyo milindi avuga ni ukuri kuzuye, aba bantu nibabareke bakore ahubwo hashakwe ingamba z’uburyo bakora neza bitari mu kajagali.

Kabeho yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

abakarasi ni urubyiruko ruba rwaravuye mubyaro rukaza i kigali gushakisha ubuzima, aba ubuzima bwabo uba usanga bworoshye, usanga aba atunze umugore nawe w’umukarasi bafitanye nkabana batanu, bashobora kwishyura umukozi womurugo 5ooo ubasigarana, inzu baba muya 10,000 ugasanga ubuzima barimo nubwo, kuko k’umunsi ntibabura 30,000 batahana kandi batari busore, ubwo rero iy classe yaba bantu nihagarikwa ityo ntazindi ngamba mumenye ko ubujura buza kwikuba inshuro nyinshi mubutege yombi.

Milindi yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Baraza kubaho bate? nimubareke bikorere....

alexender yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Nibabareke rwose bibereho!! nibabasohora muri gare nibo baz kutwiba turagowe.

Kwizera yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Twebwe nk’abagenzi abakarasi baradufasha bakatwereka imodoka bitewe naho uri kujya bigatuma udatakaza umwanya ubaza imodoka yose.

innocentus yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Aba bakarasi n’ubundi batezaga akavuyo bikaba byavamo no kwibwa

Mado yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

uyu mugabo aransekeje ubwose kuvugango kuva bahagarika abakarasi imodokaa ntizicyuzura, abo bakarasi se hari umugenzi bavanagaa iwe? N’ubundi ko bamurwanira aaruko abasanze muri Gare!!! Oya shaka ikindi witwaza, ubwose imodoka zaruzuraga abo bakarasi nibo bazigendagamo? Abantu baracyagenda kandi ntabafata izijya mumajyepfo bajyaga i Musanze ngo nuko abakarasi badahari

yeweyewe yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

iyo wabaga wifitiye imodoka yawe wigiriye musanze wabwiraga abakarasi bakagushakira abantu bajyayo bakaguha make ukagenda ubatwaye, none baraduhombeje ntabakiriya tukibona

astrida yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka