Boston wambitse Bruce Melody muri PGGSS mu cyeragati

Bruce Melody na Super Level baritana bamwana k’ukwiye kwishyura Boston wambitse Bruce Melody muri Guma Guma akiri muri Super Level.

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody, ubwo yitabiraga PGGSS ku nshuro ya mbere yambitswe na Niyongira Bosco uzwi nka Boston ariko ntibaramwishyura.

Hashize igihe kirenga umwaka Boston wambitse Bruce Melody muri PGGSS atarishyurwa.
Hashize igihe kirenga umwaka Boston wambitse Bruce Melody muri PGGSS atarishyurwa.

Tuganira na Bruce Melody yagize ati “Guma Guma nakoranyemo na Boston byishyurwaga na Super Level. Ibyo bintu byabazwa Super Level hanyuma iyi ngiyi mperukamo ntabwo nakoresheje Boston.

Super Level yagombaga kubahiriza inshingano zayo biri mu masezerano kuko njye nta n’ikintu nigeze mvugana na we, yavuganaga na Super Level, ubwo nyine abo babivuganyeho ni na bo yabibaza n’ubundi.”

Richard Nsengumuremyi uyobora Super Level, we yagize ati “Nyine yaramwambitse kandi yagombaga kwishyurwa mu mafaranga yagombaga kwishyurwa Bruce Melody, yanga kuyatanga arasezera tujya mu manza ni yo mpamvu atari yishyurwa nyine.”

Mu masezerano bagiranye na Bruce Melody n’abandi bahanzi ngo iby’amarushanwa nka Guma Guma ntibiba birimo bityo ngo kuba Bruce Melody yari akeneye imyenda yo gutuma atunganya akazi ke ko muri Guma Guma ntiri bya mu nshingano za Super Level ahubwo ngo byagombaga kuva mu mafaranga ya Bruce Melody avanye muri Guma Guma.

Boston we, aracyategereje kwishyurwa. Yagize ati “Twari twasinye amasezerano na Super Level amaze kuyivamo habamo ibintu by’ibyongibyo...bigenda gutyo, n’ubu haracyarimo ibibazo ntabwo ndamenya aho biva n’aho bijya mbega biracyari hagati na hagati.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo Melody ari we twasinyanye amasezerano nasinye amasezerano na Super Level. Melody we ndumva nta kibazo dufitanye.”

Tumubajije icyo bamubwira iyo abibabajijeho yagize ati “ Super Level ntabwo Melody yigeze imurekura. Urebye bambwira ko batamurekuye bakiri mu bintu by’imanza biri ahongaho bataramenya uko bimeze. Nanjye ngomba kuba ntegereje uko bizagenda, tukareba uko bimeze.”

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko se iyo myamabarire jye sinanayishyura nonese yambaye amadrapo yahandi nibishyuze igihugu yamamaza!.

Kt yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

boston niyishyurwe erega aba yaranguye

chantal yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

bruce melody turagukunda uzi kuririmba inkumi tukava hasi, rwose ntibazakugereko ibyiyo myenda turakwizera

cyuzuzo yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka