Abarimu bagiye gushinga ikigega cy’ubufatanye mu kwivuza

Kubera ko RAMA igira aho igarukira ibavuza, abarimu ba Nyagatare bagiye kwishyiriraho ikigega cy’ubufatanye mu kwivuza hanze y’igihugu.

Abarimu nk’abandi bakozi ba Leta bavuzwa n’ubwishingizi bw’abakozi RAMA. Ubu bwishingizi ngo bushobora kuvuza umukozi kugera ku bitaro bikuru mu gihugu.

Abarimu biyemeje gushyiraho ikigega mu kwivuza indwara zitavuzwa n'ubundi bwishingizi
Abarimu biyemeje gushyiraho ikigega mu kwivuza indwara zitavuzwa n’ubundi bwishingizi

Gusa ariko ngo mu gihe habaye indwara ikomeye yavurirwa hanze y’igihugu ho ngo ni imbogamizi. Kabare Edward umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Nyagatare, avuga ko nta wakora neza akazi ke adafite ubuzima buzira umuze.

Ngo kubera ko RAMA igira aho igarukira ibavuza batekereje ikigega cy’ubufatanye mu kwivuza, (Nyagatare Teachers Solidarity Fund) kikazafasha kuvuza abarimu bigaragara ko indwara zabo zitakirira mu gihugu imbere.

Kabare Edward ati “RAMA ivuza abakozi ariko hari igihe haba ngombwa ko umukozi yoherezwa kuvurirwa hanze nko mu Buhinde. Twatekereje ko habaho ikigega cy’ubufatanye abakozi bose bagafasha kuvuza mugenzi wabo.”.

Iki gitekerezo ngo ahanini abarimu batangiye kukigaho mu myaka 2 ishize, ubwo umukozi w’Akarere ka Nyagatare yarwaraga bikomeye. Kugira ngo ajye kwivuriza mu gihugu cy’Ubuhinde yasabwe kwiyishyurira miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kubera ko atari ayafite, abakozi b’Akarere bose bamuteye inkunga arivuza ndetse aranakira neza asubira mu kazi. Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, avuga ko iki kigega nigitangira bizagirira akamaro abarimu.

Ngo kubera ko ubuzima ari ishingiro ry’imibereho n’iterambere, ayo mafaranga azajya akusanywa ashobora gufasha umwe mu barimu wagira indwara ikomeye.

Agira ati “ Kuko ubuzima ari ishingiro ry’imibereho n’iterambere, tubona abarwara buri gihe kandi indwara zitavurirwa mu gihugu. Ayo mafaranga rero azabafasha kubungabunga ubuzima bwabo.”

Akarere ka Nyagatare gafite abarimu basaga ibihumbi 2500. Ku ikubitiro buri mwarimu ubyifuza ngo azajya atanga umusanzu w’amafaranga 500 ku kwezi. Umusanzu wa mbere ngo ugomba gutangirana n’ukwezi gutaha.

Gusa ngo aya mafaranga ashobora kwiyongera biturutse ku byifuzo by’abanyamuryango, ndetse amwe akaba yashorwa mu wundi mushinga ubyara inyungu.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iki gitekerezo cyiza cyane

Murebwayire yanditse ku itariki ya: 9-10-2015  →  Musubize

Bravo barimu dukeshe ubumenyi, nibyiza kwisungana bituma habaho ubufatanye muri byose.

john Ruzima yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka