Ambasaderi w’Abakosomateri arasobanura uko wakoresha impano yawe

Ambasaderi w’Abakonsomateri arasobanurira urubyiruko uko rwakoresha impano zarwo mu kwiteza imbere abasaba kurebera ku bahanzi babegereye mbere yo kujya kure.

Rugambwa Jackson, umuhanzi akaba n’umunyarwenya uzwi ku izina rya Ambasaderi w’Abakonsomateri, arasaba urubyiruko rw’abahanzi gukoresha impano zabo neza ariko bakabanza kureberera ku bahanzi babari hafi mbere yo kujya mu kurebera ku bahanzi ba kure yabo dore ko byagora kurebera ku muntu utarabona n’amaso yawe utaranavugisha mu gihe hari ukuri hafi waheraho agufasha kugera ku nzozi zawe.

Aganira na KT Radio mu kiganiro Young Talent Show kuri iki cyumweru tariki 4.10.2015, Ambasaderi w’Abakonsomateri abajijwe icyo yabwira abahanzi bakiri bato nk’ubutumwa bwabafasha mu bikorwa byabo, atazuyaje, mu mvugo isetsa, yahise agira ati: “Impano umuntu arayivukana, impano ntabwo ari ikintu gitoya kigenda gikura ngo impano igukuriremo.

Ahubwo impano iba ikurimo yose nk’uko yakabaye.

Yakomeje ati: “Ni impano uba warahawe uyifite. Ahubwo wowe icyo usabwa ni ukuyigaragaza no kuyikorera. Impano iba ikurimo, impano bayiteza imbere. Ariko wowe hari ibyo usabwa kugira ngo impano ibashe kwigaragaza“.

Impano ishobora kuba izwi, umubiri wawe ari nka bafure (ya radiyo). Niba ari umuhanzi ufite ijwi ryiza niba utarategura ya bafure yawe ngo impano isohokeremo, iyo mpano yawe ishobora kugupfiramo.”

Ambasaderi w'Abakonsomateri
Ambasaderi w’Abakonsomateri

Yongeyeho ati: “Niba ushushanya ibishushanyo genda ushakishe abantu bose bashushanya urebe uwo wagenderaho, uwo wagira nk’ikitegererezo cyawe.

Ntutangire kujya kurangamira umuntu niba uri umukobwa ngo ndashaka kuba nka Celine Dion.

Tangirira kuri Knowless numara kuba nkawe ufate Juliana nurangiza ubone gushaka kuba nka Celine Dion.”

Ambasaderi w'Abakonsomateri aherutse gukora ubukwe
Ambasaderi w’Abakonsomateri aherutse gukora ubukwe

Yakomeje asaba abahanzi gufata umwanya uhagije bagakora imyitozo isabwa mu kunoza impano zabo kugira ngo babashe kuzibyaza umusaruro kandi asaba n’abahanzi baririmba kwirinda ibiyobyabwenge n’itabi n’ibindi bishobora kubangiriza ubuzima n’inganzo.

Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka