Harabura icyumweru kimwe Stromae agataramira Abanyarwanda ku ivuko

Mu cyumweru kimwe, tariki 17.10.2015, Stromae arataramira mu Rwanda nyuma y’uko yagombaga kuza mu kwezi kwa Kamena bikabangamirwa n’uburwayi.

Umuhanzi w’Umubiligi Paul Van Haver uzwi ku izina rya Stromae akaba anafite inkomoko mu Rwanda dore ko se umubyara ari Umunyarwanda, azataramira mu Rwanda ku wa gatandatu w’icyumweru gitaha tariki 17.10.2015 mu ishuri rikuru ryigenga rya ULK aho biteganyijwe ko kizitabirwa n’abantu benshi cyane bagera mu bihumbi 15.

Gahunda ya Stromae mu Rwanda no muri Congo
Gahunda ya Stromae mu Rwanda no muri Congo

Iki gitaramo gitegerezanyijwe amatsiko na benshi, kizatangira ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba kugera ku isaha ya saa yine z’ijoro kubera ko ari igitaramo kizitabirwa n’abantu b’ingeri zose harimo n’abakuze ndetse n’abana, ibi kandi bikaba byaranabaye mu rwego rwo kurushaho kubahiriza gahunda y’amasaha yagenewe ibitaramo no kurinda urusaku.

Judo Kanobana, Umuyobozi wa Positive Production iri mu gufasha gutegura iki gitaramo Stromae yasobanuye ko bahisemo kwimura aho cyagombaga kubera dore ko mbere cyagombaga kubera kuri Stade Amahoro kubera ikibazo cy’imvura no kugira ngo bahe abantu ahantu hatwikiriye mu gihe imvura yaramuka iguye, kandi akaba ari ahantu hakwakira abantu benshi cyane icya rimwe.

Stromae se umubyara ni Umunyarwanda
Stromae se umubyara ni Umunyarwanda

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri ULK i Kigali nk’uko twabivuze haruguru, ni amafaranga ibihumbi 2000 mu myanya isanzwe n’amafaranga 30 000 mu myanya y’icyubahiro. Iki gitaramo kandi ni nacyo kizaba gisoza ibitaramo Stromae arimo bya alubumu ye yise “Racine Carrée”, akaba azaza mu Rwanda nyuma yo gutaramira mu gihugu cya Congo tariki 10.10.2015.

Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yooo! Karibu iwanyu i Rwanda dear Stromae, twari twaraguhombye ubushize, tugutegerezanyije amatsiko menshi kuko turagukunda! karibu sana!Stromae! Stromae! Stromae! Woow!Tuzakogeza rwose kandi tuzashyushya igitaramo!

Marie Claudine yanditse ku itariki ya: 10-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka