Abarimu baranenga ababyeyi batuma abana bata ishuri

Abarimu banenga ababyeyi batita ku myigire y’abana babo bigatuma bata ishuri, bakajya gushaka akazi katabahemba intica ntikize abandi bakajya ku mihanda.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwarimu, kuri uyu wa 5 Ukwakira 2015, mu murenge wa Gasaka ho mu karere ka Nyamagabe, abarimu bagaragaje impungenge z’abana bata ishuri, bitewe n’imibereho itari myiza usanga babayeho mu miryango yabo.

Abarumu banenga ababyeyi batita ku burere bw'abana babo bigatuma bata ishuri
Abarumu banenga ababyeyi batita ku burere bw’abana babo bigatuma bata ishuri

Alphonse Nsekantabanga, ni umwarimu muri Groupe Scolaire Gikongoro akaba yatangaje ko impamvu abana bata ishuri ari uko biga bashonje, abandi baturuka mu miryango itameranye neza cyangwa se bakarangazwa n’ibyo bagenda babona ku mihanda.

Yagize ati “Imirire itari myiza kuribo, kuko ntiyakwiga ashonje bigatuma aca mu nzira ashaka icyo kurya, imibarine itari myiza y’ababyeyi ituma batita ku nshingano z’abana babo, umubyeyi w’uyu munsi usanga umwana arangiza secondaire ataragera no ku ishuri ngo arebe ko yiga”

Abarezi ngo ntibaterera iyo nk’uko Alphonse akomeza abivuga ngo bagerageza kugira inama abanyeshuri n’ababyeyi kuko aribo bafite inshingano ya mbere yo kurera.

Yagize ati “Tugerageza kwereka abanyeshuri ko kwiga ari byo by’ibanze bizatuma bagira icyo bimarira, kandi tukitabira inama zitumizwamo ababyeyi tukabagira inama zo gukurikirana abana babi bakamenya niba koko baba bageze no ku ishuri, natwe ibyo bizadufasha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, John Bayiringire, akaba yatangaje ko bafashe ingamba zo kuganiriza ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo kandi bakabyara abo bashoboye kurera.

Yagize ati “Twakoze urutonde rw’abana bataye ishuri tuganiriza ababyeyi ku nshingano zabo, ikindi tugenda dufatanya n’abayobozi b’ibigo abayobozi b’ibanze kurwanya icyo kibazo, tukanavugana n’abikorera kudakoresha abana batagejeje igihe bataye ishuri.”

Mu murenge wa Gasaka, muri uyu mwaka w’amashuri urimo usozwa wa 2015, abana bagera kuri 2,8 % bataye ishuri aho umubare mwishi w’abarita ari abahungu ugereranije n’abakobwa.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iterambere aho rigeze rizana ibindi bibazo hagomba kubaho kwigisha abaturage ko batagomba guheranwa nashuguri bagomba no kwita kurubyaro

Kaneza yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

iterambere aho rigeze rizana ibindi bibazo hagomba kubaho kwigisha abaturage ko batagomba guheranwa nashuguri bagomba no kwita kurubyaro

Kaneza yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Yewe muri iyi minsi uburere buri hasi cyane, ababyeyi nibikubite agashyi bitabaye ibyo urwanda rw’ejo rwaba ntarwo ndabarahiye

Mado yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka