Goma: Isenya ryo ku mupaka ryahinduye isura ya serivisi

Abakozi ba Congo bakoreraga ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo bashinze imitaka, nyuma y’uko kontineri bakoreragamo zakuweho.

Iki gice cyari kirimo amakontineri zigera kuri eshanu zakorerwagamo n’abakozi ba Congo bakorera kuri uyu mupaka, byasenywe ku cyumweru tariki 4 Ukwakira mu rwego rwo kubahirizai mbibi z’ibihugu kuko habaruwe mu gice cy’u Rwanda.

Abakozi bakora ku mupaka wa Kongo barimo gukorera munsi y'umutaka nyuma yo gukuraho kontineri.
Abakozi bakora ku mupaka wa Kongo barimo gukorera munsi y’umutaka nyuma yo gukuraho kontineri.

Kuva ku kiyaga cya Kivu kugera ku musozi wa Hehu hagomba gusubizwaho imbago 22, zashyizweho n’abakolini b’Ababiligi n’Abadage tariki ya 25 Kamena 1911 nyuma yo kwigabanya Afurika.

U Rwanda na Congo binyuze mu mushinga witwa Bonne voisinage w’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, batangiye gusubizaho imbago zihuza ibihugu byombi.

Imabgo 14 zamaze gusubizwaho ariko imbago umunani zabonetse ahatuwe abantu bisabwa ko bimurwa, ariko ibiro by’umupaka muto wa Kongo ntibyahita byimurwa.

Kontineri zisanzwe zikorerwamo n'abakozi ba Kongo zakuweho.
Kontineri zisanzwe zikorerwamo n’abakozi ba Kongo zakuweho.

Abakozi ba Congo bakora ku mupaka basanzwe bakorera muri Kontineri bahawe n’umuryango wa COMESA (Common Market for Eastern and Southern Africa) mu 2010, nyuma yo gusanga bakorera mu mazu y’imbaho zishaje.

Umukozi wa COMESA ukorera ku mupaka muto ku ruhande rw’u Rwanda Uwamahoro Alphonsine, atangaza ko Comesa yakuyeho Kontineri yayo n’abandi bakuraho izabo. Avuga ko nyuma yo kugaragaza imipaka Congo izafashwa kubaka ibiro byo ku mupaka muto.

Yagize ati “Hari imishinga Comesa izafasha u Rwanda na Kongo, harimo kubaka isoko ku mupaka byagaragaye ko ryihutirwa ku Rwanda, naho kuri Congo ibiro byo gukoreramo nibyo bikenewe kandi nyuma yo kugaragaza imbago z’ibihugu ni igikorwa kizihutishwa.”

Congo yamaze kwimura abaturage bari batuye ku butaka bw’u Rwanda no mu mupaka bakuweho, mu gihe u Rwanda rwo rutarakuraho inyubako zagaragaye ko zizagwa mu butaka butagira nyirabwo n’umupaka munini ibyuma byawo bigaragara ko biri ahazashyirwa imbago.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

congo igira umwanda kabisa ,ntaho gukorera bagira

sabine yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

nonese nazanzu zikorerwamo kuruhande rw urwanda za abinjira na basohoka ziba ziri mu mbago?rwose ni nziza ntibazazisenye

christopher yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

nibyiza kugaraza imbago wenda ingabo zabo ntizakonjyera kuvugako zitahazi. ikindi ubwobutaka bwacu bari bafite tuzabubyaza umusaruro.bizakorwe nahandi kubindi bihugu duturanye wenda twajya tubona ubwo badutwaye kera.

hakizimana eric yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka