Ruhango: Ushinzwe umutekano yafatanywe Kanyanga
Habarurema Emmanuel, wari ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kibingo, yafatanywe Kanyanga tariki 05/10/2015, aho yayicurizaga.
Uyu muyobozi akaba yafatiwe mu mukwabo wakozwe na polisi, mu mudugudu wa Kibingo Akagari ka Munini, umurenge wa Ruhango, imufatana litiro 20 za Kanyanga ndetse na Litiro 28 z’inzoga y’ibikwangari.
Aho afungiye kuri polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, yiyemerera iki cyaha akanagisabira imbabazi. Ati “Rwose ndabyemera nafashwe, ariko bambabariye sinazongera, ahubwo nabafasha kubirwanya mbereka aho biri. Ikindi ndasaba abaturage imbabazi kuko nabiciraga ubuzima”.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango, CIP Rutagengwa Adrien, akaba yavuze ko bibabaje cyane kubona umuntu ushinzwe umutekano, ari we ugaragara mu bikorwa bibi nk’ibi byica ubuzima bw’abatuarege, akavuga polisi yahagurukiye kurwanya uwo ari we wese ukora akanacuruza ibiyobyabwenge.
Agasaba abaturage, gufata iya mbere bakajya batanga amakuru ku bantu bakekwaho gucuruza no gukora ibitemewe n’amategeko, bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage.
Mu cyumweru gishize, Polisi yari imaze gufata litiro 80 za Kanyanga ndetse na litiro 2500 z’inzoga y’ibikwangari.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abayobozi nkabo bajye babakanira urubakwiye kuko ntabwo batanga urugero rwiza!!
Polisi yacu ijye ikorana ubushishozi