Abaturage bagiye gukangurirwa kugira isuku y’amenyo umuco

Ubuyobozi bUmurenge wa Mukura mu karere ka Huye bwiyemeje gutangira gukangurira abaturage kugirrira amenyo yabo isuku kandi bakanabasaba kubigira umuco.

Babyiyemeje ubwo Depite Jacqueline Mukakanyamugenge yabagendereraga akabaganiriza ku isuku no ku kurwanya imirire mibi kuwa gatandatu tariki 3 Ukwakira 2015.

Biyemeje gushishikariza abantu isuku batibagiwe n'iyo mu kanwa.
Biyemeje gushishikariza abantu isuku batibagiwe n’iyo mu kanwa.

Ange Mazimpaka ushinzwe ubuzima mu Karere ka Huye, yasabye abayobozi b’utugari n’imidugudu igize uyu murenge n’abajyanama b’ubuzima ko muri iki gihe indwara z’amenyo no mu kanwa ziri mu ziri ku isonga ry’izijyanwa kwa muganga.

Yagize ati “Mu bitaro bya Kabutare, ku mwaka bakira abantu bagera ku bihumbi bine bivuza indwara z’amenyo no mu kanwa, ahanini izi ndwara ziterwa n’isuku nkeya yo mu kanwa.”

Innocent Gakwandi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Buvumo, yagize “Guhera uyu munsi twiyemeje ko igihe cyose dushishikariza abantu kugira isuku, tutagomba kwibagirwa no kubasaba kugira isuku yo mu kanwa.”

Jean Baptiste Shyirahayo, umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Buvumo na we wari uri muri ibi biganiro yabairiye inama ko kwirinda biruta kwivuza.

Ati “Uburoso bw’amenyo bugura amafaranga ijana. Umuti w’amenyo wa 200 na wo ushobora kwifashishwa n’umuryango mu gihe cy’icyumweru, ariko abantu bakirinda mbere yo kwivuza. N’ubwo hari abatabizi, n’ubwo utabasha kugura umuti w’amenyo, ufite uburoso bw’amenyo wifashisha amazi arimo akunyu maze amenyo yawe agasa neza kandi agakomera”.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare butangaza ko mu byiciro birindwi by’indwara bavura, indwara z’amenyo no mu kanwa ziri ku isonga, kuko ubwazo zivuzwa n’abagera kuri 26% bakenera serivisi zabo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

koza amenyo se ubwo bazajya babibonera umwanya, nimubigishe ibindi, bajye bacishamo amazi bigire guhinga

issa yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

Yego yego nibahugurwe isuku ni isoko y’ubuzima.

Richard yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

Birakwiye ko amenyo agirirwa isuku nkuko bikwiye kuko hari gihe umuntu akuvugira iruhande ukibaza niba ari muzima? ubuyobozi bwa karere ka huye mwakoze cyane rwose kubw’iki gitekerezo cyiza. amenyo agomba kugirirwa isuku.

mimi yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

none umuntu ufite ubwo burwayi bwamenyo mwamufasha iki kugirango amenye uko yabwivuza ese burakira?

rutayisire sunny yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka