MC Fab agiye gushinga ikigo kirengera ibihangano Nyarwanda

Umuhanzi MC Fab ngo agiye gushinga “Maison de Publication”, ikigo kizajya kirengera ibihangano by’abahanzi Nyarwanda bikoreshwa mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Uyu muhanzi yari amaze iminsi atagaragara mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, akavuga yari yabaye ahagaritse umuziki kugira ngo abanze asoze amasomo ye, ngo akaba arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko.

MC Fab ngo agiye gushinga ikigo kirengera ibihangano Nyarwanda.
MC Fab ngo agiye gushinga ikigo kirengera ibihangano Nyarwanda.

Agira ati “Mfite umushinga wo kurwanya abakoresha nabi ibihangano by’abahanzi, ni na byo nanditseho igitabo muri kaminuza. Mu bihugu byateye imbere, ibigo bigirana amasezerano n’abahanzi bikabacururiza ibihangano umuhanzi akabyungukiramo, ariko hano iwacu ni gake cyane.”

Mu Rwanda hari ibigo bimurika bikanacuruza ibihangano by’abahanzi Nyarwanda nka Librairie Caritas na Librairie Ikirezi, ariko abahanzi babasha gusinyana amasezerano na byo ni mbarwa.

Icyo kibazo ngo ni cyo MC Fab yifuza gukemura atangiza ikindi kigo cyajya gifasha abahanzi gucuruza ibihangano byabo inyungu zikabageraho.

Ati “Birababaje kubona umuhanzi akora amashusho y’indirimbo ye bikamutwara amafaranga menshi, ariko ugasanga icyo gihangano ushobora kukigura ku muhanda ku mafaranga 1000, bica intege abahanzi bamwe bakabivamo kubera ko batabona inyungu.”

MC Fab avuga ko atangiza icyo kigo azakorana n’abahanzi babyifuza kandi bakagirana amasezerano asobanura neza uburyo umuhanazi azajya abona inyungu z’ibihangano bye. Uwo bazakorana ibihangano bye bigakoreshwa mu buryo bunyuranye n’amategeko ngo azajya ashyikirizwa ubutabera.

MC Fab yatangiriye muzika mu itsinda ryitwaga Hotside ryarimo abahanzi batandukanye barimo Rafiki, Clovis, Kamishi na Prince Kid, ariko riza gusenyuka buri wese atangira gukora ukwe.

Ntiyagize amahirwe yo kumenyekana n’ubwo yashyize hanze album eshatu z’indirimbo mu myaka ya 2008, 2009 na 2012. Gusa indirimbo yitwa Igitabo yakoranye na Tom Close ni imwe mu zo abamuzi bamwibukiraho.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abapilata ibihangano byabandi iminsi 40 irageze, MC Fab araje abazirike.

EMMA NZIZA yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

abapirata ibihangano bya abahanzi ni benshi reka tubitege amaso turebe ikizavamo

muneza yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

mc fab azanye igitekerezo kizima, bizatuma abahanzi babona inyungu mu bihangano byabo

kagabo yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka