Akajagari kagiye gucika muri Gare ya Ngororero

Ukuriye polisi mu karere ka Ngororero avuga ko Polisi itazihanganira akajagari kakigaragara mu batwara abagenzi.

Kurwanira abagenzi, kubakurubana, kubashikanuza ibyo batwaye, kubasakuriza kandi bamwe baba bananiwe kubera ingendo bakoze.

Ibi ni bimwe mu byo SSP Alphonse Zigira ukuriye Polisi mu karere ka Ngororero avuga ko bikurura akajagari mu kigo abagenzi bategeramo imodoka mu Ngororero.

Ahakorera Gare ya Ngororero
Ahakorera Gare ya Ngororero

Mu nama yagiranye na ba rwiyemezamirimo bafite ibigo (companies) bitwara abagenzi kuri uyu wa 3 Ukwakira 2015 aho hafashwe umwanzuro wo kunoza imikorere, abagenzi bakubahwa kandi ibyo bigo bigakoresha abakozi bagira ikinyabupfura.

Iki cyemezo cyatumye nta bakarasi, abakoresha ibiyobyabwenge, abakina urusimbi, abana b’inzererezi, abataye ishuli bazongera kurangwa muri kiriya kigo.

Ngo nta n’uzongera gukorera muri iki kigo adafite umwambaro uranga ikigo akorera.

Ibi byashimishije abakoresha iyi Gare bahise bitoramo komisiyo izashyira iyi myanzuro mu bikorwa ifatanyije n’inzego z’umutekano by’umwihariko Polisi.

Nyuma y’uko abagenzi binubiye igihe kirekire ko babuzwa guhagaraga ahitwa ku rukiko bajya iwabo, ku biro by’Akarere, ku ma banki nka BK, BP n’Umwarimu Sacco, hakomorewe igice kimwe cy’umuhanda mu kwirinda akavuyo n’impanuka byahabera.

SSP Alphonse Zigira ukuriye Polisi mu karere ka Ngororero
SSP Alphonse Zigira ukuriye Polisi mu karere ka Ngororero

Ukuriye Polisi muri ako karere yemeje ko tagisi zemerewe kuhahagarara akanya gato zivanamo abagenzi ari iziva mu cyerekezo cya Rubavu-Mukamira-Kabaya naho izijyayo zikaba zibujiwe kuhashakira abagenzi. Gusa ngo hakenewe icyapa kibuza kuhahagarara (stationnement interdit) kikavanaho urujijo.

Kimwe n’abatwara abagenzi, Munyentwari Mustapha, umuyobozi wa Gare ya Ngororero avuga ko yishimiye impinduka nziza polisi yabazaniye mu kunoza imikorere. Avuga ko bizatuma abakoresha icyo kigo bahabwa serivisi nziza kandi bikungura abahakodesha.

Ernest Karinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka