Telefoni n’umuvuduko, nyirabayazana w’impanuka

Abakoresha umuhanda Muhanga -Ngororero -Rubavu bavuga ko impanuka bahura nazo ziterwa no kuvugira kuri telefoni no kwiruka cyane.

Nyuma y’impanuka yabaye kuwa 1/10/2015 igahitana 6 abandi bagakomereka, abaturage baturiye umuhanda wa kaburimbo hamwe n’abawukoresha bashyira mu majwi uburangare bw’abashoferi bavugira kuri telefoni ndetse n’umuvuduko mwinshi batanguranwa abagenzi.

Mu mpanuka zikomeye ingabo z'igihugu zirataba
Mu mpanuka zikomeye ingabo z’igihugu zirataba

N’ubwo iyi mpanuka ikimara kuba polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ngo yari ikiri mu iperereza ry’icyayiteye nk’uko umuyobozi wa polisi muri ako karere yabitangaje, abaturage bakomeje gusaba ko hakazwa ingamba mu myitwarire y’abashoferi.

Nk’uko bivugwa na Sibomana JMV, abashoferi batwara imodoka z’ibigo bitwara abagenzi ziva Ngororero zerekeza i Rubavu ngo zikabya umuvuduko. Avuga ko iriya mpanuka iheruka ngo yatewe n’amakosa y’umushoferi nk’uko bigaragara.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon we yadutangarije ko iriya modoka ya la Colombe international yari itwawe n’umusore w’umumotari ukorera mu mujyi Kabaya ngo waba adafite ubunararibonye mu gutwara imodoka zitwara abantu benshi akaba yari afite umuvuduko ukabije.

Imodoka yarangiritse ku buryo utayimenya
Imodoka yarangiritse ku buryo utayimenya

Abandi bayibonye bavuga ko ngo yijugunye mu kirere iragenda igwa muri metero 20 mu mukokwe uri munsi y’umuhanda. Nta bimenyetso yasize mu muhanda cyangwa ngo ice umuhora mbere y’uko yageze aho yaguye, bigaragaza umuvuduko watumye yurira umukingo ikagendera mu kirere.

SSP Alphonse Zigira uyoboye Polisi muri aka karere avuga ko hari abashoferi bamwe bakigendera ku umuvuduko ukabije n’uburangare bw’abashoferi bagenda bavugira kuri telefone.

Hari abashoferi bivugwa ko bahaguruka muri gare bagatangira gushakisha (kuli telephone) abagenzi ku byapa bikurikiyeho, bigatera uburangare. Gusa polisi ivuga ko yahagurukiye iki kibazo kandi ko bizacika burundu mu gihe gito.

Ernest Karinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ariko twakwihangaye koko!!! nukuri hari gihe izimpanuka tuzigiramo uruhare pee....wese uratwaye kandi uri kuri phone!!! nikibazo, ubundi kwirinda biruta kwivuza. naho abaguye muriyi mpanuka imana ibakire mubayo.

sam yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

Nyamuneka ba choffeur bagenzi banjye biteye agahinda kubona tutita ku buzima bwabo dutwaye,ko tugirwa inama kenshi mureke twisubireho pe. twubahirize amategeko namabwiriza yimigendere mu muhanda kandi police ibitubwira buri munsi.

Rucogoza yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

Umuvuduko wabaye mwinshi.

Gasanvwa yanditse ku itariki ya: 4-10-2015  →  Musubize

Kugirang’imodoka yangirike kuriya bikavamo n’impfu z’abantu ,ntakindi kitari UMUVUDUKO.

Gasanvwa yanditse ku itariki ya: 4-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka