ADEPR mu rugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge

Abakirisitu b’itorero rya ADEPR mu karere ka Kirehe bakoze urugendo rwo kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ikwirakwizwa ry’agakoko ka SIDA n’icuruzwa ry’abana.

Urwo rugendo rwo ku wa 3 Ukwakira 2015 rwitabiriwe n’imbaga y’Abakirisitu biganjemo urubyiruko baturutse muri Paruwasi 8 zigize itorero rya ADEPR mu karere ka Kirehe.

Pasiteri Karangwa John umuyobozi wa ADEPR mu karere avuga ko bateguye icyo gikorwa hagendewe gukangurira abaturage kuva mu ngeso mbi.

Ni urugendo bakoze bamagana ibiyobyabwenge
Ni urugendo bakoze bamagana ibiyobyabwenge

Ati“ iyo ubonye imyifatire y’abana muri iki gihe bishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi uri umubyeyi nka Pasiteri biratubabaza niyo mpamvu twateguye ruriya rugendo kugira ngo abantu bose barebereho”.

IP Eugène Musonera wari uhagarariye Polisi yashimye igikorwa cyiza cyateguwe n’ itorero rya ADEPR mu kurwanya ibiyobyabwenge byugarije abaturage asanga ubwo bufatanye n’amatorero hari icyo buzafasha.

N'abana bato bari bitabiriye urwo rugendo
N’abana bato bari bitabiriye urwo rugendo

Ati “Ni byiza ko amatorero yinjira mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi,hari amoko menshi y’ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza abaturage akenshi Mayirungi usanga ikoreshwa n’abashoferi ngo bibatere ingufu niho usanga imodoka bazirengeje umuhanda bafashwe n’ibitotsi”.

Yakomeje avuga urumogi n’izindi nzoga z’inkorano zitemewe mu Rwanda za Bareteta, Kokayine zikomeje kuba nk’icyorezo mu baturage cyane cyane urubyiruko.

IP Musonera akomeza avuga ko Akarere ka Kirehe kaza ku isonga mu biyobyabwenge bituruka mu bihugu by’abaturanyi akaba ari yo mpamvu ibyaha by’urugomo no gufata ku ngufu bikomeje kwiyongera kuko uwanyweye urumogi ata ubwenge bikaba intandaro y’ubujura n’ubwicanyi.

IP Eugene Musoni yishimiye icyo gikorwa
IP Eugene Musoni yishimiye icyo gikorwa

Gahamanyi Cyprien uhagarariye urubyiruko rwa ADEPR muri Kirehe asanga urugendo rwakozwe n’ubutumwa bwatanzwe byakoze ku mitima ya benshi asaba abakoresha ibiyobyabwenge kugaruka mu nzira nziza.

Ati “Byaba byiza abakoresha ibiyobyabwenge n’abandi bagendera mu ngeso mbi kugarukira imana bagasenga kuko gukorera Imana nta gihombo kirimo”.

Pasiteri Karangwa arasaba abapasiteri bagenzi be kugira igikorwa icyabo cyo gukangurira abaturage kureka ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.

Nyuma y’urwo rugendo n’ibiganiro bitandukanye itorero rya ADEPR ryaremeye abatishoboye amatungo magufi agizwe n’ihene umunani akaba ari igikorwa kizakomeza.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Bravo ku Umushumba wacu KARANGWA John nabandi bashumba barebereho icyo gikorwa nicyindashyikirwa rwose yesa imihigo pe asizwe amavuta y’Imana peee

ildephonse yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

ni byiza mukomereze aho.hirya y’ijambo ry’Imana hakenewe n’izo nyigisho.Imana ihe umugisha mwe ababiteguye mwese.

ALphonse yanditse ku itariki ya: 4-10-2015  →  Musubize

NI BYIZA CYANE!!ICYAKORA INZIRA NI NDENDE.CYPRIEN NAKOMEREZAHO WENDA TWAGIRA UWO TURAMURA MU RUBYIRUKO AYOBOYE.

ALphonse yanditse ku itariki ya: 4-10-2015  →  Musubize

birakwiriye ko tugira ubufatanye mukubaka igihugu no kubugabuga amahoro yabagituye twese (amateka atubere isomo twiyubake)

marc yanditse ku itariki ya: 4-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka