Gusura urwibutso rwa Jenoside byababereye imfashanyigisho

Abanyeshuri bari mu kigo cya gisirikare cyigisha iby’amahoro(RPA) basanga amateka ari mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari infashanyigisho.

Aba banyeshuri 20 bagizwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivili, baturutse mu bihugu bitandukanye, bagaragaje akababaro gakomeye nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, kuri uyu wa gatandatu taliki 3 Ukwakira 2015.
Ukuriye amahugurwa muri kiriya kigo, Ruzindana Méthode, yavuze ko kuzana bariya banyeshuri gusura urwibutso rwa Jenoside bibafitiye akamaro kanini, akurikije ibyo baje kwiga.

Bafashe umunota wo kwibuka abazize Jenoside bahashyinguye
Bafashe umunota wo kwibuka abazize Jenoside bahashyinguye

Yagize ati" Aba banyeshuri barimo kwiga ibijyanye no kurinda umwana cyane cyane mu ntambara kandi urwibutso rwa Kigali rufite icyumba cyerekana iyicarubozo ryakorewe abana mu 1994, birabafasha rero kumva neza ibyo biga".

Yakomeje avuga ko mu gihe bazaba bagiye mu gikorwa cyo kurinda amahoro mu bihugu birimo intambara, nta kizabagora mu kurengera umwana cyane ko biboneye ibyabaye mu Rwanda.

Capitaine Margaret Louise waturutse mu birwa bya Seychelle, yavuze ko ibyo yabonye biteye ubwoba ati" Ndababaye cyane, aya mateka arababaje, ariko kandi biramfashije kongera ubumenyi mu byo naje kwiga ndetse no gukomeza guharanira amahoro ku isi yose".

Nyagah Mugo waturutse mu gihugu cya Kenya, akaba asuye urwibutso rwa Kigali ku ncuro ya kabiri, yavuze ko ashimishwa n’uko Abanyarwanda bataheze mu gahinda ahubwo bihuta mu guteza imbere igihugu cyabo.

Banasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Banasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mogo ati" Nkurikije imbaraga Abanyarwanda bakoresheje mu gusana igihugu cyabo, kikaba ari cyiza gutya, iki ni igihe cyo kugira ngo jenoside n’ubundi bwicanyi bihagarare muri Afrika".

Yakomeje avuga ko iwabo muri Kenya na ho mu myaka 13 ishize, mu gihe cy’amatora habaye ubwicanyi bushingiye ku moko, aho hari abo bitaga "Madowadowa" yasanishije n’uko Abatutsi bitwaga "Inyenzi". Ariko ngo ibyabaye muri Kenya ntibihwanye n’ibyabaye mu Rwanda.

Abanyeshuri bari mu mahugurwa baturutse mu bihugu 9, ari byo Uganda, Kenya, Uburundi, Somaliya, Sudani, Djibouti, Seychelle, Comore n’u Rwanda.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka