Abanyamahanga basanga u Rwanda rugeze ku ntera yo gufasha n’ibindi bihugu

Abanyamahanga biganjemo abaturuka mu bihugu birimo amakimbirane ku mugabane w’Afrika barifuza ko u Rwanda rwagira icyo rukora kugirango amahoro rumaze kugeraho ruyatange no ku bandi.

Perezida Kagame aganiriza abitabiriye Rwanda Day.
Perezida Kagame aganiriza abitabiriye Rwanda Day.

Nkurunziza Anne Marie uvuka mu Burundi avuga ko yashakanye n’Umunyarwanda nubwo akomoka mu Burundi kandi akaba yifuza ko u Rwanda nk’igihugu gituranyi cy’Uburundi rutabera ibibi biri kuhakorerwa.

Nkurunziza agira ati “Ukuriye u Rwanda kandi Uburundi bufite ikibazo cy’umutekano, uraretse pe uburundi bupfe? Nyakubahwa turakwinginze, Nyakubahwa ntureke Uburundi bupfa ngo bugende, ndakwingize Nyakubahwa turagutumye gira imbabazi”.

Umwe mu banyamahanga wiyemeje gushora miliyoni 200 z'amayero mu Rwanda.
Umwe mu banyamahanga wiyemeje gushora miliyoni 200 z’amayero mu Rwanda.

Naho umwe mu bitabiriye Rwanda Day uvuka mu gihugu cya Cote d’Ivoire Perezida Kagame ko ubunararibonye yakoresheje ahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabusangiza abayobozi ba Cote d’Ivoire bakabasha guhagarika amakimbirane n’ubwicanyi bubera iwabo.

Uyu muturage yagize ati “Mwebwe mwahagaritse Jenoside, twe ko twananiwe guhagarika ubwicanyi, ni iyihe nama mwagira Abanyakotedivoire n’abayobozi babo kugira ngo mudufashe kugira amahoro”?

Bamwe mu banyamahanga basabye Perezida Kagame kugira icyo akora ngo na bo babone umutekano mu bihugu byabo.
Bamwe mu banyamahanga basabye Perezida Kagame kugira icyo akora ngo na bo babone umutekano mu bihugu byabo.

Asubiza ibi ibibazo byose, Perezida Kagame, avuga ko u Rwanda rufitanye umubano n’ibihugu byombi ariko ko rugomba kubanza gukemura ibibazo byarwo rukabasha kujya no hanze yarwo nubwo hatakwirengagizwa ko abaturanyi na bo bakeneye ubufasha.

Abanyarwanda kandi bakomeje gushimira Perezida Kagame kuri gahunda zitandukanye zirimo nka “Ngwino urebe” kandi ko zatumye bava mu buhunzi.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muzababwire muti ijoro ribara uwariraye

Kevin yanditse ku itariki ya: 4-10-2015  →  Musubize

Iyi photo mwanditseho ngo bamwe mu bayamahanga... Uyu ni ambassador wacu mu Budage ni umunyarwanda ufite urwo ruhu..

Magayane yanditse ku itariki ya: 4-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka