Abaturage badahawe urubuga mu bibakorerwa iterambere rirambye ntiryagerwaho

Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta (CCOAIB) rivuga ko abaturage bakwiye guhabwa urubuga mu bibakorerwa kugira ngo iterambere rirambye rishoboke.

Abayobozi b’iryo huriro tariki 30 Nzeri 2015, baganirije bamwe mu bagenerwa bikorwa baryo bo mu turere twa Kayonza, Ngoma na Rwamagana ku ruhare umuturage agomba kugira mu iterambere rirambye.

Abaturage bo mu byiciro binyuranye baganirijwe ku ruhare bafite mu iterambere rirambye ry'igihugu
Abaturage bo mu byiciro binyuranye baganirijwe ku ruhare bafite mu iterambere rirambye ry’igihugu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa waryo, Ngendandumwe Jean Claude yavuze ko iyo umuturage atahawe urubuga rwo gutanga ibitekerezo ku bimukorerwa hari igihe usanga igikorwa yakorewe atari cyo yari akeneye bigatuma atakigira icye ngo akirinde ku buryo burambye.

Ati “Ibikorwa by’iterambere nta gihe bitakozwe ariko uruhare rw’umuturage rukaba ruke cyangwa nta ruhari, abayobozi bagatekereza ko bazi icyo umuturage akeneye ariko wasesengura ugasanga aho bubatse umuhanda wenda yari akeneye amazi, ugasanga atabigira ibye ngo abirinde”.

Abaturage bo mu karere ka Kayonza bavuga ko kuva leta ifashe gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage bagiye bahabwa urubuga rwo gutanga ibitekerezo ku bibakorerwa.

Cyakora banenga ubuyobozi kuba bubaha urwo rubuga ku mishanga imwe n’imwe hakaba ibindi bikorwa bikora ku buzima bwabo bwa buri munsi batemererwa gutangaho ibitekerezo.

Bamwe bagaya ko hari ibikorwa bimwe na bimwe badahabwamo urubuga
Bamwe bagaya ko hari ibikorwa bimwe na bimwe badahabwamo urubuga

Nsengimana Jean Bosco wo mu murenge wa Gahini ati “Ushobora kureba ugasanga nk’igiciro cy’ibigori ari amafaranga 160, ariko bajya kutugurira bakaduha 120. Ukibaza uti kuki leta itabwiye amakoperative y’ubuhinzi yose ngo yice atange ibitekerezo ku biciro bitabangamiye umuhinzi?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CCOAIB yemera ko hari aho abaturage batagishwa inama ku bikorwa by’iterammbere bibakorerwa bikaba byabangamira gahunda y’iterambere rirambye.

Gusa ngo iyo bigenze gutyo iryo huriro rikora ubuvugizi mu nzego z’ubuyobozi kugira ngo ahagaragaye amakosa nk’ayo akosoke.

Ihuriro rya CCOAIB ni rimwe mu miryango itegamiye kuri leta yagiye yongererwa ubushobozi n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), kugira ngo ibashe kunoza ibikorwa byayo bigirire akamaro abagenerwabikorwa.

Iryo huriro ribumbiyemo imiryango itegamiye kuri leta igera kuri ine, ikaba ikorera mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Ngoma.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka