Shampiona irakomeza,imikino ibiri kuri uyu wa gatanu

Shampiona y’icyiciro cya mbere irakomeza ku munsi wayo wa kane,aho imikino ibiri ariyo iteganijwe kuri uyu wa gatanu,bakazakina kugeza ku cyumweru.

Ku munsi wa kane wa Shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, imikino ibiri niyo iza kuba ikinirwa ku kibuga cya Kicukiro aho APR Fc yakiririra Bugesera, n’i Nyagisenyi (Nyamagabe) aho Amagaju yakirira Espoir Fc y’i Rusizi.

AS Kigali iyoboye urutonde
AS Kigali iyoboye urutonde

Imikino iteganijwe

Umunsi wa kane wa Shampiona

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 02/10/2015
• APR FC na Bugesera FC -Kicukiro
• Amagaju FC na Espoir FC –Nyamagabe

APR Fc iri ku mwanya wa 10,irakira Bugesera ya 11 kuri uyu wa Gatanu
APR Fc iri ku mwanya wa 10,irakira Bugesera ya 11 kuri uyu wa Gatanu

Ku wa gatandatu taliki ya 03/10/2015
• Rwamagana City FC na Police FC -Rwamagana (Police )
• Musanze FC SC na Kiyovu Musanze
• Rayon Sports FC na Mukura V.S Kicukiro

Rayon Sports iri ku mwanya wa 7 irakira Mukura kuri uyu wa Gatandatu
Rayon Sports iri ku mwanya wa 7 irakira Mukura kuri uyu wa Gatandatu

Ku cyumweru taliki ya 04/09/2015
• Marines FC AS na Muhanga Tam Tam
• Sunrise FC Etincelles na FC Rwamagana
• AS Kigali na Gicumbi FC Mumena

Urutonde

Nyuma yo gukina umunsi wa kane, shampiona izasubikwa mu gihe kigera ku byumweru bibiri kubera umwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi uzabera muri Maroc,aho biteganijwe ko izasubukurwa taliki ya 16/10/2015,ubwo hazaba hategerejwe umukino uzahuza Rayon Sports na Police Fc ku wa gatandatu taliki ya 17/10/2015.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka