Kandagira ukarabe zizafasha abaturage kongera isuku

Abaturage bo mu murenge wa Kageyo wo mu karere ka Gicumbi nyuma yo guhabwa kandagira ukarabe na SOS bagiye gusezerera umwanda.

Ibi babitangaje tariki ya 1/10/2015 mu muhango wo guhabwa kandagira ukarabe zigera kuri 200 zizifashishwa mu kongera isuku y’abaturage.

Abagenerwabikorwa ba SOS
Abagenerwabikorwa ba SOS

Akimana Immacule n’umupfakazi wasigaranye abana 2 uhamya ko nyuma yo kubakirwa ubwiherero n’umuryango wita ku mpfubyi SOS ndetse bakanamuha kandagira ukarabe izifashishwa mu gukaraba intoki igihe azaba avuye mu bwiherero.

Yagize ati “ Iyi kandagira ukarabe iramfasha kugira isuku igihe mvuye mu bwiherero, nzajya nkaraba amazi ndetse n’isabune kugirango nongere isuku maze nsezerere indwara zikomoka ku mwanda.”

Mukunzi Fabien nawe n’umwe mu baturage bahawe kandagira ukarabe uvuga ko yari asanzwe akoresha uburyo bwo kuva mu bwiherero agakaraba mu ibasi akoresheje amazi n’isabune.

Imwe muri za kandagira ukarabe
Imwe muri za kandagira ukarabe

Ikiza yasobanuriwe cya kandagira ukarabe ni uko umuntu akaraba intoki neza akiva mu bwiherero kuko mikorobe zose zisiga aho ku bwiherero ntajye kuzikwirakwiza mu bo babana mu muryango.

“ Mbere nashoboraga gukaraba isabune bogesha amasahane ariko kuba mbonye kandagira ukarabe nzajya mpagenera isabune yaho yihariye nyuma yo gusobanukirwa ibyiza n’uburyo bwo gukoresha kandagira ukarabe.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umuryango wa SOS Rwanda bwo burashishikariza abayobozi b’inzego bwite za leta kwita ku baturage bahawe ibi bikoresho bikabyazwa umusaruro byagenewe nk’uko bitangazwa na Nkurunziza Amon ahagarariye gahunda ya SOS ifasha abana batagira kivurira mu miryango yabo bakomokamo.

Nkurunziza avuga ko ibikorwa bateramo inkunga abaturage ari ibibafasha kuzamura imibereho myiza y’abaturage cyane cyane babafasha kugira isuku mu mibereho yabo.

Ati “ Isuku niyo soko y’ubuzima niyo mpamvu tubanza kubafasha guhindura imyumvire nyuma tukabafasha no mu bindi bikorwa bibafasha kwiteza imbere ariko bakimakaza isuku muri byose.”

Ibindi bikorwa bafasha abaturage birimo kubafasha mu bworozi, kubacukiurira ibimoteri byo gushyiramo imyanda no kububakira ubwiherero.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Isuku ni isoko y’ubuzima, kandi umwanda wose wikubira kuntoki, kandi nanone intoki zikajyana umwanda hose.

Jimmy K. yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka