170 barangije muri PIASS bahawe impamyabushobozi

Abanyeshuri 170 barangije kuri PIASS mu mashami y’uburezi, iterambere n’iyobokamana, kuri uyu wa 30 Nzeri 2015 bahawe impamyabushobozi.

Iki gikorwa cyahuriranye no gutaha inzu y’isomero yo kuri iri shuri ndetse no gushyiraho umuyobozi mushya waryo, Rev. Prof. Elisé Musemakweri wasimburaga Prof. Dr. Benoit Girardin ucyuye igihe.

Prof.Dr.Benoit Girardin ashyikiriza Rev.Prof.Elisé Musemakweri imyambaro y'uko ari we ubaye umuyobozi wa PIASS.
Prof.Dr.Benoit Girardin ashyikiriza Rev.Prof.Elisé Musemakweri imyambaro y’uko ari we ubaye umuyobozi wa PIASS.

Mu butumwa uyu muyobozi mushya yageneye abanyeshuri barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s degree), harimo kuba barangije kwiga ariko bakaba batagiye kwiryamira, ahubwo gukoresha ubumenyi bize mu kuzamura igihugu n’amatorero yabo. Ati “umurava, ubushake, n’imbaraga bagaragaje biga bazabigaragaze no mu kazi.”

Naho ku bijyanye n’imikorere y’iri shuri nyuma yo kuva mu maboko ya Prof. Dr. Benoit Girardin, Rev. Prof. Elisé Musemakweri avuga ko bazakomereza aho yari agejeje arifasha gushinga imizi, ndetse bakanarenzaho kugira ngo rirusheho gutera imbere.

Ati “Nyuma yo gukora ubushakashatsi tureba ubumenyi Abanyarwanda bakeneye, twiyemeje kuzashyiraho porogaramu ya masters muri theologie [ubumenyamana] ndetse no mu ishami ry’uburezi, cyane cyane mu bijyanye na psycho-traumatologie [kuvura ihungabana]. Izo ni porogaramu asize tuzakomeza”.

Banahembye n'abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi.
Banahembye n’abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi.

Ariko na none, ngo bafite gahunda yo gushyiraho ishami rya kane rishya rijyanye n’ibidukikije. Gushyikiriza impamyabushobozi abanyeshuri barangije, byanajyaniranye no guhemba batatu bagize amanota menshi kurusha abandi, ndetse no guhemba abanyeshuri 3 bakiga mu myaka yo hasi barushije bagenzi babo gusesengura imyandiko z’abashakashatsi.

Aba mbere bahawe mudasabwa zigendanwa, naho aba kabiri n’aba gatatu bahabwa terefone zigezweho bakunze kwita smart phone.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

NIMUBAREKE BIGE SHA TUZASIGARA TURWANA NO GUSHAKA IMIRIMO ARIKO DIPLOME ZIHARI

Kaneza yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

nyine nibarangize baziko isoko ry’umurimo ari rito bihangire imirimo njye mbona aribyo uRwanda rukeneye

Kibwa yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

iri shuri niryahe mbese ko ntarizi?mujye mutubwira naho riherereye nigihe rimaze rikora

udahemuka yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

abanyeshuri bari kurangiza ari benshi ariko abashomeri nabo nibenshi! nyamara ibi nibitigwaho kuburyo bwimbitse bishobora kuzateza ikibazo mu rwanda kijyanye nibura rya akazi maze habeho imburamukoro kandi imburamukoro muzi icyo zikora iyo zabuze akazi

gashagaza yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

ko abanyeshuri bari kuba menshi imirimo irihe?

hubert yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka