SACCO zirasabwa kwirinda amarangamutima mu gutanga inguzanyo
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), kirakangurira abakozi b’amakoperative y’umurenge SACO muri Rutsiro, kwirinda amarangamutima yabo mu gutanga inguzanyo.
Ubwo umuyobozi wa RC mu ntara y’Iburengerazuba yakoranaga inama n’abayobozi ba za SACCO zose zo mu karere ka Rutsiro na ba Perezida b’Inama Ngenzuzi n’Inama y’Ubutegetsi ya za Sacco, ku wa 30 Nzeli 2015 yavuze ko hari abatanga inguzanyo badakurikije amategeko, ahubwo bagakurikiza amarangamutima yabo.
Ndacyayisenga Jean Damascene uhagarariye RCA iburengerazuba yagize ati “Tuributsa abayobora za Sacco gutanga inguzanyo hakurikijwe amategeko kuko hari bamwe byagaragaye ko bazanamo amarangamutima, tukaba dusaba ko hajya hakurikizwa amategeko agenga gutanga inguzanyo.”
Yakomeje asaba ba Perezida b’Inama y’Ubutegetsi ari na bo basinyira inguzanyo, kujya babanza bagashishoza niba koko ugiye guhabwa inguzanyo ayikwiye, kuko hari abasinya batabanje gusoma ibyo bagiye gusinyira abandi bagasinya bafitemo izindi nyungu zabo bwite.
Aba perezida na bo biyemeje kujya bitondera gusinya nk’uko Rwamarenge Theoneste peresida w’inama y’ubutegetsi y’umurenge Sacco-Mukura yabivuze.
Ati” Twasanze bamwe muri twe basinya batabanje gusoma ariko ubu tugiye kujya tubanza tubigenzure neza”
Rukeramihigo Alfred uyobora inama y’ubutegetsi ya Sacco-Murunda, na we yemeza ko koko hari amakosa yagiye akorwa ariko akavuga ko nyuma y’inama yabahuje n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, yizera ko nta makosa azongera gukorwa.
Iyi nama yabaye nyuma y’uko muri Sacco 2 muri 13 ziri mu karere ka Rutsiro; ari zo Sacco-Kivumu na Sacco-Kigeyo, zagaragaweho n’amakosa yo gutanga inguzanyo mu buryo butemewe bikanaviramo abayobozi bazo kwirukanwa.
Ikindi cyagarutsweho ni uko hari abakozi bagira umutima wo kunyereza amafaranga y’abanyamuryango nk’uko byabaye muri Sacco-Mushubati, aho umukozi wayo yatwaye asaga miliyoni n’igice. RCA ikaba yasabye ko hajya hakorwa ubugenzuzi bwimbitse.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birakwiye ko RCA ifata ingamba zikomeye kuko icyenewabo mu mitangire y’inguzanyo muri za SACCO byabaye umuco. Ibyo uyu muyobozi avuga nemeranya nawe rwose nuwo gushimirwa kabisa.