Iterambere ry’u Rwanda ryongeye kurihesha umwanya mwiza

U Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu muri Afurika, mu bihugu byahize ibindi mu iterambere ry’ubukungu no mu bikorwa remezo.

Byasohotse muri Raporo y’ihuriro ry’ubukungu ku isi (Global Competitiveness Index 2015-2016), ikorwa n’ihuriro ry’inararibonye mu bukungu ku isi ( World Economic Forum), aho u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu muri Afurika rukaba n’urwa 58 ku isi.

U Rwanda rugaragara ku mwanya wa 58 ku rwego rw'isi mu bihugu 140 byakoreweho isuzumwa.
U Rwanda rugaragara ku mwanya wa 58 ku rwego rw’isi mu bihugu 140 byakoreweho isuzumwa.

Iyi raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nzzeri 2015, igaragaza iterambere ry’ibihugu byose byo ku isi guhera mu mwaka wa 2014.

Ciera Browne umwe mu bagize iri huriro ry’inararibonye mu bukungu bayikoze, atangaza ko bashingiye ku iterambere rigaragarira buri wese ry’abaturage, muri buri rwego rwose rw’imibereho.

Aragira ati “Dukora uru rutonde twarebye ibice byose birebana n’iterambere ndetse n’imibereho myiza ishingiye ku iterambere mu bukungu, mu bidukikije, mu bikorwa remezo, uburezi, udushya, ikoranabuhanga n’ibindi.”

Muri Afurika ibihugu biza imbere y’u Rwanda ni Ibirwa bya Maurice na Afurika y’Epfo, u Rwanda rukaba urwa gatatu, aho rukurikirwa n’igihugu cya Botswana na Maroc.

Nigeria, kimwe mu bihugu bikize cyane muri Afurika iri ku mwanya wa 124 ku isi.

U Busuwisi nibwo bwaje ku mwanya wa mbere ku isi, bukurikiwe na Singapour, hakaza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubudage n’Ubuholandi, Angola ikaba igaragara ku mwanya wa nyuma wa 140.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ntacyo tutazagera keretse ikitadufitiye inyungu. ikindi kandi kuba turi kumwe na Paul Kagame ibintu ni sawa sawa

Karengera yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

keep it up Rwanda.

ruru yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Bravo Rwanda, this makes me more proud of you as my sweet country. love you sweet home.

lilly umwali yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka