Ama-G arasaba abahanzi kuririmba ibifasha abanyarwanda aho kwitaka

Ama-G The Black arasaba abahanzi bakizamuka kuririmba ibifasha Abanyarwanda aho kwitaka kuko ngo ari yo ntwaro izabafasha kumenyekana.

Aganira na KT Radio 96.7 FM kuwa 30.9.2015, Hakizimana uzwi nka Ama-G The Black yagize ati “Nibaririmbe ubutumwa bushobora gufasha Sosiyete Nyarwanda atari ukuririmba ngo mfite amafaranga, ngo nubatse amazu, ibyo ni ibyawe nyine. Ubwo se urabibwira umukene, uri kurata?”

Ama-G asaba abahanzi bakizamuka gutanga ubutumwa bufasha Abanyarwanda.
Ama-G asaba abahanzi bakizamuka gutanga ubutumwa bufasha Abanyarwanda.

Akemeza agira ati “Ariko, ariya bagore bafite udutaro bari kubakubita, mwabababariye? Cyangwa mukabaha ibiganiro bakajya muri koperative bakiteza imbere” ibyo ngibyo njyewe nibwo butumwa naha abantu baririmba bakiri hasi.

Baririmbe ibintu byafasha u Rwanda, byadufasha bishobora gukora ku mutima wa buri muntu. Nuririmba ko ufite amafaranga se utari bumpeho bimariye iki?”

Akomeza kandi abasaba kudacika integer kuko ngo nta mpano yigeze igera hejuru idaturutse hasi.

Yitanzeho urugero ko na we byamutwaye imyaka igera muri irindwi kugira ngo atangire kumenyekana. Ngo yatangiye umuziki muri 2005 ariko atangira kumenyekana muri 2012.

Abagira inama, AmaG the Black, ati “Nutwara indirimbo yawe kuri Radio ntibayikine yisubizeyo. Ubabwire uti ‘yenda CD mwarayitaye narinzanye indi’. Nibayikina rimwe abaturage bakayikunda bakayisaba ni gutyo umuziki umeze ntabwo ari ukuvuga ngo ukoze indirimbo imwe uhise ushaka kuba nka Meddy.”

Yanababwiye ko hari n’ibihangange muri muzika bikora indirimbo ntizimenyekane. Ati “ Wakora iyo bita ‘Kanaka’ yakwanga ukaba ubakubise ‘Nyabarongo’, bakaba barumvise.”

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ama G avugishije ukuri utarumvise twarayarangije ninde? cg ibyabana

El.emmy yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka