Umugore yishe ubukwe bw’abageni avuga ko yabyaranye n’umusore
Umugore yatunguranye yinjira mu rusengero ateruye umwana, ubwo pasiteri yiteguraga gusezeranya abageni avuga ko uwo mwana ari uw’umugeni w’umusore babyaranye.
Byabaye ku cyumweru tariki 27 Nzeri 2015, bibbera mu Murenge wa Musaza mu rusengero rw’Abadivantisiti, ubwo abo bageni batifuje ko amazina yabo atangazwa biteguraga gusezerana imbere y’Imana nyuma yo gusezerana mu mategeko.
Ubwo isaha yo gusezerana yari igeze Pasiteri yasabye abageni kuza imbere anasaba abantu bitabiriye ibirori ko niba hari umuntu ufitanye akibazo n’umwe mu bageni yabivugira mu ruhame.
Uwo mugore yahise yinjira afashe umwana mu ntoki ajya imbere avuga ko umugabo we (uwo musore) atagomba gusezerana n’undi mugore kuko babyaranye.
Imiryango y’abageni yaguye mu kantu abakuru b’itorero bajya kwiherera biba ngombwa ko bahamagara n’uwo musore bamubaza niba ibyo avugwaho ari ukuri.
Pasiteri John Mugema wari wayoboye uwo umuhango, yabwiye Kigali Today ko babajije mu ruhame rw’abantu uwo ari we wese waba afite ikibazo nk’uko bisanzwe bikorwa nibwo bagiye kubona bakabona uwo mugore yinjiranye n’umwana we.
Yagize ati “Nyuma yo kujya mu cyumba cy’umwiherero ngo tumenye ukuri kubyo uwo mugore avuga twahamagaye n’umukwe ubwe yiyemerera ko ibyo umugore avuga ari byo ko yabyaranye n’uwo mugore avuga ko yamuhaga ibisabwa byose ariko ntiyanyurwa.”
Pasiteri yavuze ko gushyingira byahise bihagarara kuko amategeko atabemerera gushyingira umugabo umwe abagore babiri mu gihe mu ndahiro abageni barahira ubusugi n’ubumanzi.
Ati “Indahiro basinya ni ukuvuga ngo umukobwa nkomeye k’ubusugi bwanjye umuhungu nawe ati nkomeye k’ubumanzi bwanjye kugeza igihe nzakorera imibonano mpuzabitsina nshingiwe, tubanza kubigisha niyo mpamvu abarenze kuri ayo mabwiriza tutabashyingira.”
Nyuma yo kwangirwa gusezererana imbere y’Imana abo bageni bakomereje ibirori byabo muri Reception nyuma bataha mu rugo rwabo birengagije ibyababayeho, mu gihe umugore wabaye nyirabayazana w’isubikwa ry’ibirori yasohowe mu rusengero n’imiryango y’abageni ataha iwe.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 36 )
Ohereza igitekerezo
|
ABAVIVE niko bimereye ntibajya batekereza kumyanzuro mibi bagiye gufatira umwi
ABAVIVE niko bimereye ntibajya batekereza kumyanzuro mibi bagiye gufatira umwi
INGERO YICAHA NURUPFU IRYO SHENGERO NDARYEMEYE NIBA ABATASHE UBWO BUKWE BOSE BARATARAMUWE
ooooooooooooooh!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
birababaje cyane kdi nikinegu nk’umukristo witeguye kurahira imbere y’Imana ariko nanone byari ngobwa ko bijya ahagaragara kuko bibiriya itemerera umugabo gushaka abagore babiri gusa niba uriya mugore yari yahawe indezo yagombaga kwicarana nuwo mugeni akamwerurira ko yabyaranye nuwo musore maze bagafatira hamwe umwanzuro wokurera uwo mwana wabo kurutako yahagarika ubukwe!!!!!!
so izi ningaruka z’icyaha.thx God be with you!
uriya mugabo ndamwemeye kubayaravugishije ukuli.nibenshi bashaka barabyaye hanze bapasiteri bari bubaze umugeni uko abyumva yakumva ntakibazo ahubwo bagatahana umwana wabo!
Umugore wazanye umwana yari mukuli.n’uriya mugabo nawe yabaye intwari mukubyemera!kuko uwo babyaranye azagira ishema ry’uko atamwihakanye!bagize neza kumva neza ikibazo!
Uwibwirakwahagaze yirinde atagwa wowe wita abantubose injiji urumva aricyinyabupfura ahaaa!!!ukonikokujijuka uko Imana itihanganiye abomugihe cy’ Nowa cg sodomu n’ gomora Niko itazihanganira nabantu nkabo araburara guhungira kuri Yesu NGO urahungira mumadini who wabawibeshye.
Ariko Simbona impamvu ibi bikwiye kuba issue!
1-Mumategeko Birasobanutse barasezeranye, 2. Ngo Type yamuhaga ibishoboka byose ntanyurwe, 3. Yashatse uwo akunda ndetse bahise bikomereza reception baribanira. 4.Umwana si ikibazo nanakura azagaya Nyina ntazagaya se kuri irishyano ryaguye.
Ntekereza ko kuba atarabanye n’uwo babyaranye hari impamvu iremereye yamuteye gukorairindi hitamo. Ntitugace imanza pe! Kubyara ni kimwe, no kubaka urugo ni ikindi. Ni byiza kureka kubana nuwo mwabyaranye kuruta kuza soufrant ubuzima bwose cg nawe agasoufra kubera muri kumwe mudahuje ngo nuko mwabyaranye! Naho ubukwe butahira imbere y’aho bita ’’imbere y Imana’’ bukurikirwa na Divorces ni bwinshi. Kandi abasekuruza basazanaga ntibajyaga mu ibyo!! Thx
nonese iyo nyamusore bamureka akizezeranira ahaaaaaaaa yewe abadive reka nisubirire kwa padirira!!!!!!!!!!!!!!!!
Abantu mbona bikoreye umu pastor washyingiraga ndabona mukwiye kumva ko buri torero rigira ibyo rigenderaho. kandi mbere y’uko abantu bashyingirwa barabanza bakiga bakanasobanurirwa uko gahunda y’itorero igenda. Mureke gutanga ibitekerezo mu marangamutima yanyu rero keretse niba muri aba pastors b’abadventiste mukaba muzi icyo atakurikije mu nshingano ye.hari ibiba bitumvikana. ntabwo wasobanura ko umugore yatewe inda akamenya ko uwamuteye inda aiye gukora ubukwe ari uko bigeze kuri etape yo kujya mu rusengero.bigaragara ko hari ikibazo kirengagijwe gukemurwa mbere y’igihe. umukozi w’Imana nimumureke
ntahantu na hamwe bibiliya isobanura ko byanze bikunze umugabo agomba kuba ari imanzi ibyo yavuze yarabeshye . b UYU MU PASTORI ibi yabikoze nkana kandi yabikoreye agahimano. akwiritye gukurikiranwa mu nkiko bityo itorero rigaha indishyi zakababaro umusore na madame kuko bateshejwe uburenganzira bemererwa n’amategeko.iyi ngirwa pastori nitanga nka miliyoni ebyiri zakababaro cg se itorero rikuru rikayatanga nibwo azumva ikijemo. yashatse kubahima namwe nimuhaguruke mwereke isi yose ububi bwuyu mubeshyi ngo ni pasteur. harahagazwe kandi ubu ejo bundi ngo ku masabato azaba yashyizemo carvate ati imana ni urukundo...icyo imana yateranyije ntihakagire ugitandukanya ......narumiwe ibibera mu badivantiste bubu ni ubucuruzi ibyibwirizabutumwa babishyize iruhande ...ni abantu bibereye muri busness kandi bari kwica itorero nkana...ihangane ariko egera umu avocat akwereke uburenganzira bwawe.... kuko mu manza hari icyo bita jurisprudence bivuga ko nkuko abandi basore bo mu idini bahuye nicyo kibazo bagiye babashyingira nawe itorero ryagombaga kugukorera nkibyo. azahanwa tinyuka gusa ubundi urebe ngo umutekamutwe w’umupasteri ngo arajya ahagaragara.
ntibyoroshyepe! gusa Paster ndamugaye kuko ibyoyakoze ntibibaho yagombaga gusezeranya abana hanyuma ibindi bikazaza nyuma kuko ibyo byakagombye gukemukira mumurenge ubworero ndumva Paster ntabushishozi yagize gusa abobageni bihangane bibaho.
yego rwose ntabwo PASITERI ari umucamanza kandi ntabwo yari yaje kuburanije rero yarahemutse aba yarabasezeranyije hanyuma uwo wabyaye nawe agakomeza agasaba indezo nkuko yarasanzwe ayihabwa n’ uwo musore kuko ntabwo baribuhindukire ngo ariwe basezerana ngo nuko byabyaranye . PASITERI YARAHEMUTSE RWOSE