Ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku kigero cya 7% muri 2015

Banki Nkuru y’igihugu iratangaza ko muri 2015, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse kuri 7% mu gihe muri 2014 bwa kuri 6,1%.

Mu kiganiro Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yagiranye n’abanyamakuru, yasobanuye ko izamuka ry’ubukungu ahanini ryaturutse ku iterambere ry’inganda, aho zazamutse kugeza ku 10%, zigakurikirwa n’urwego rwa serivise ku kigero cya 6,8%, hakaza ubuhinzi bwiyongereyeho 5%.

Atangaza ku mugaragaro uko ubukungu bw’igihugu buhagaze, nk’uko bisanzwe bikorwa buri gihembwe, umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa, yavuze ko amabanki yagize uruhare rukomeye, dore ko yatanze inguzanyo nshya nyinshi.

Abayobozi bageza ku banyamakuru uko ubukungu bw'igihugu buhagaze
Abayobozi bageza ku banyamakuru uko ubukungu bw’igihugu buhagaze

Inguzanyo zatanzwe n’amabanki zavuye kuri miliyari 420,2 mu mwaka wa 2014 zigera kuri miliyari 458,7 kugeza mu mpera z’ukwezi kwa munani kwa 2015, bihwanye n’ubwiyongere bwa 9,2% , nk’uko bigaragara mu mibare ya BNR.

Iri zamuka ry’ubukungu kandi ngo rizakomeza nk’uko umuyobozi wa BNR akomeza abivuga. Rwangombwa agira ati" Nkurikije uko ubukungu bwazamutse mu mezi abiri ya mbere y’uyu mwaka wa 2015, aho bwari buri ku 8.8%, bimpa ikizere ko buzakomeza kwiyongera cyane ko BNR ibuhozaho ijisho inatanga inama ku bo bireba".

Imbogamizi zagarutsweho muri iki kiganiro ni izijyanye n’uko ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bikiri bike cyane ugereranyije n’ibyo rutumizayo.

Indi mbogamizi yavuzwe ni ifaranga ry’u Rwanda ryagiye ritakaza agaciro mu bihe binyuranye. Urugero ni nko mu kwezi kwa 12 kwa 2014 kugeza mu kwa 9 kwa 2015, aho ifaranga ry’u Rwanda ryagiye hasi ho 5% ugereranyije n’idorari rya Amerika.

Ibi kugira ngo bikemuke ni uko u Rwanda rwashobora kuzamura ubucuruzi rukorera mu mahanga ndetse no kongera ibyo rwohereza hanze.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabona ari byiza rwose, dukomeze iyo nzira kandi BNR ihozeho ijisho kuri ibi byatuma dukomeza kuzamuka mu bukungu hitabwe cyane kubyo babonye byarushaho kutuzamurira agaciro k’ifaranga

Nzigiye yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka