Seninga Innocent arerekeza mu Busuwisi,Kiyovu itozwe na Kanamugire

Nyuma y’ukwezi kumwe ari umutoza wa Kiyovu,Seninga arerekeza mu mahugurwa mu busuwisi,akazasigarirwaho na Kanamugire Aloys mu gihe cy’amezi abiri

Ku bufatanye bwa komite olempike, n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa),umutoza wa Kiyovu Sports Seninga Innocent arerekeza mu gihugu cy’u Busuwisi,aho agiye gukirikirana amahugurwa y’umupira w’amaguru ku rwego rw’amakipe y’igihugu.

Seninga Innocent wanatoje Kiyovu
Seninga Innocent wanatoje Kiyovu

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today,Seninga Innocent yadutangarije ko agiye kumara amezi abiri akurikirana amahugurwa,aho yatoranijwe nk’umwe mu batoza batoje ikipe y’igihugu y’abagore,aho yayitozaga nk’umutoza wungirije.

Seninga yagize ati"Ni amahugurwa yemewe na Fifa,ku bufatanye bwa Komite olempike na Ferwafa,nkaba nzamara amezi abiri Lausanne,hahuriramo abatoza b’amakipe y’igihugu,nkaba ngiye nk’umutoza wabaye uwungirije mu ikipe y’igihugu y’abagore"

Arasiba imikino itandatu ya Shampiona

Twamubajije kandi niba nta cyuho bizasiga mu ikipe ya Kiyovu Sports,dore ko muri ayo mezi Shampiona y’icyiciro cya mbere izaba ikomeza mu mikino yayo ibanza,aho ashobora guhaguruka mu ijoro ryo kuri uyu munsi yerekeza Lausanne mu Busuwisi.

"Muri Kiyovu nabiganiriyeho na Komite mbereka akamaro bifitiye igihugu n’akamaro bifitiye Kiyovu,hari imikino itandatu nzasiba ari nabyo byatumye nshaka ugomba kuba ansigariye ari we Aloys Kanamugire uzaba ufatanya na Hamiss Bagumaho" Seninga aganira na Kigali Today

Ikipe ya Kiyovu Sports ubu irabarizwa ku mwanya wa 5 n’amanota atanu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona y’icyiciro cya mbere,aho umukino iheruka gukina yatsinze Amagaju ibitego 2-0.

Seninga Innocent akaba ari umwe muri bake mu batoza mu Rwanda babashije kwiga ibijyanye n’imikino,aho yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami rya Siporo mu cyahoze ari ishuli rikuru ry’uburezi rya Kigali (KIE).

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kanamugire n’ubundi ni umuyovu kuva kera nambere y’intambara yarabatoje bakirimo ba Ndanda,Sinzano,hategekimana Ibrahim.hakizimana Patrick,Kadubiri ,BEBE,Nuru,kamana,...Urumva rero ko ayizi neza Once Green always Green.Kanamugire welcome back Great coach

Murara dieudonne yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka