Christopher arasaba abahanzi bakizamuka gukora imishinga y’igihe kirekire

Muneza Christophe uzwi nka Christopher arahamagarira abahanzi bakizamuka gukora imishinga y’igihe kirekire, aho gushaka kuba ibyamamare by’ako kanya kuko bitaramba.

Yabitangaje ubwo yaganiraga na KT Radio 96.7 FM, abajijwe inama yaha abahanzi bakizamuka zabafasha kubasha kugera ikirenge mucye ndetse no gutungwa n’ibihangano byabo.

Christopher umwe mubahanzi nyarwanda bamaze kwamamara cyane.
Christopher umwe mubahanzi nyarwanda bamaze kwamamara cyane.

Yagize ati “Ikintu cya mbere nabwira umuhanzi wese ushaka kuzamuka ni uko iyo ubashije kugera pressure (gutsinda) yo gushaka kuba umu star vuba bituma uba umustar cyane.”

Yahamije ko iyo ubashije kwirinda gushaka kwihutira kuba umusitari cyangwa se icyamamare bituma ubasha kubigeraho bitinze ariko bikaramba.

Ati “Ntabwo umuntu abyuka ngo ahite aba umustar. Baravuga ngo iyihuse ibyara ibihumye. Nabagira inama yo gukora imishinga y’igihe kirekire, ukavuga uti nzakora iyi ndirimbo uvuge uti izanzanira abantu gutya.

Christopher ati "Iyihuse yabyaye ibihumye."
Christopher ati "Iyihuse yabyaye ibihumye."

Iyo ukoze umushinga ukavuga uti mu myaka itanu nzaba ngeze hano apana kuvuga ngo nsohoye indirimbo, ejo ngo nsohoye indi, ukiyisohora ukumva wenda ntiyafashe, ugahita usohora indi, guhubagurika.”

Christopher kandi arabagira inama yo kugira umwihariko wabo ntibaharanire gusa n’abandi bahanzi bababanjirije.

Ati “Nashaka kuririmba nka Jules Sentore, nka Knowless, nka Christopher cyangwa bamwe mu bandi bahanzi bamaze kuba ibyamamare ntabwo azaririmba ibyo bintu neza kundusha. We azanye iki gishyashya kitari gisanzwe gihari? ahongaho uba wabaye umucuruzi w’umuziki.”

Christopher yemeza ko mugihe umuhanzi agize umwihariko we bizamufasha kuba umunyamuziki mwiza, kuba icyamamare ndetse no kuba umucuruzi w’umuziki bizabasha kumwinjiriza nk’uko n’abandi bahanzi bamaze kwamamara binjiza.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka