Ntituzemera kugendera ku bitekerezo bibi- Abanyeshuri

Abanyeshuri ba E.S. Ruhango, baravuga ko nyuma yo kubona mateka mabi yatewe n’ubuyobozi bubi, ko batazigera bumva ibitekerezo bibaganisha ahabi.

Aba banyeshuri biga muri Ecole Secondaire de Ruhango, batangaje ibi nyuma y’aho tariki ya 26/09/2015, basuriye urwibutso rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe, bakabonamo amateka mabi agaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, igahitana Abatutsi batari bake.

Mbere yo gusura urwibutso babanje kurukorera isuku
Mbere yo gusura urwibutso babanje kurukorera isuku

Ntirushwa Fredric umunyeshuri wiga kuri iki kigo, yavuze ko ibyo amaze kubona bimuhaye ishusho neza y’uko mu 1994 byari byifashe ubwo Abatutsi bicagwa, gusa ngo amenye ko Jenoside yateguwe n’abayobozi babi, igashyirwa mu bikorwa n’urubyiruko.

Bunamiye inzirakarengane zihashyinguye
Bunamiye inzirakarengane zihashyinguye

Agashimamgira ko bagomba guharanira ko urubyiruko rw’ubu, rutagomba kumva ibitekerezo bibi by’umuyobozi washaka kuganisha u Rwanda aho rwavuye.
Kabasinga Belyse wiga mu mwaka wa Gatanu, we yagize ati “Ibyo mbonye birababaje, ariko twe nk’abakiri bato, tugomba kubyamagana, tugahangana n’uwashaka kudushyiramo ingengabitekerezo mbi, kandi ndasaba ko abakiri bato bose, bajya banyuzwa aha, bakamenya neza ibyabaye”.

Abanyeshuri basobanurirwa amateka y'ibyabaye Murambi
Abanyeshuri basobanurirwa amateka y’ibyabaye Murambi

Umuyobozi w’iki kigo, Nshimyumuremyi Jerome, avuga ko uru rugendo rw’aba banyeshuri n’abarezi babo, ahanini baruteguye bagamije kwereka abakiri bato cyane abavutse nyuma ya Jenoside, kubera ko amateka nyayo, kugira ngo nabo bajye babasha kuyirinda banayirwanya.

Ati “Urabona ko aba bana baracyari bato, abenshi bavutse nyuma ya 1994, ntibazi ibyabaye uretse kubyumva, aha rero kubera ko hagaragaza neza amateka, turizera ko bahakura amasomo menshi yo kuba barwanya ikibi aho gituruka hose”.
Marino Getto, Umudagekazi ufitanye umubano n’iri shuri, nawe wari wasuye uru rwibutso, akaba yavuze ko atewe agahinda cyane n’ibyo yiboneye, agasaba ko urubyiruko rukwiye kwirinda ikibi rukimakaza amahoro.

Marino yababajwe n'ibyo yabonye Murambi
Marino yababajwe n’ibyo yabonye Murambi

Urwibutso rwa Murambi rugaragaza amateka neza y’ibyabaye muri Jenoside, ndetse hakanagaragara aho ingabo z’Abafaransa zari zikambitse muri icyo gihe, aho zafashaga interahamwe gushyira umugambi wabo mu bikorwa. Uru rwibutso, rukaba rushyinguyemo imibiri 4200.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka