Umusore yarohamye mu kivu arapfa
Umusore wo mu kagari ka Ruhingo umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yarohamye mu kiyaga cya Kivu .
Uwo musore warohamye yitwaga Uwiringiyimana Théogène w’imyaka 20 yarohamye saa sita z’amanywa ku wa 26 Nzeli 2015 akaba yarohamye ari koga.
Muhizi Patric Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yemeje aya makuru agira ati‘‘Twababajwe n’urupfu rw’uwo musore warohamye mu ikiyaga cya Kivu mu gihe yari agiye koga, kugeza ubu tukaba tugishakisha umurambo we’’.
Uyu musore ngo yari asanzwe azi koga kuko n’ubundi yajyaga yoga muri iki kiyaga. Harakekwa ko yaba yarananiwe cyangwa akagera ahari Gaz akananirwa kuhava akarohama. Ubu umurambo we nturaboneka uracyashakishwa.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
gusabirababaje land in dimly an vanish a an abandon we be his e
OOO MBEGA UMUSORE UGIYE AGIKUNZWE.GUSA NI SAA YE YARIGEZE IMANA IMWAKIRE MUBAYO.
Mana weeee agiye akiri muto pe , Imana imwakire mubayo
Mana weeee agiye akiri muto pe , Imana imwakire mubayo
Mbega umugeni ugize ibyago, wabona abantu batangiye kuvugako atera umwaku
Amazi nta ncuti agira yewe niyo waba uzi koga kurusha ifi iyo urevye nabi aragutwara abantu bakwiye kugira amakenga bakirinda koga niba batabizi cgwa kwigirira ibiyizere birenze
Nihanganisha cyane umuryango w’uyu musore, kandi ndabasengera imana ibafashe umurambo we uboneke, gusa byakabere isomo nbandi bose bakamenya ko ikivu atarikyo kogeramo uko wiboneye, kuko niyo waba uzikoga bingana iki burya amazi nkay’ikivu ntakinishwa.